Uyu muyobozi yabitangaje kuwa Gatanu tariki ya 17 Mata 2015 aho abakozi b’Ikigo gishinzwe amazi (WASAC) n’igishinzwe ingufu (REG) byahoze biri mu cyitwa EWSA LT bari mu gikorwa cyo kwibuka abakozi b’Ikigo cyitwaga Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu ijambo rye rinajyanye n’umurongo ngenderwaho mu Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, Sano yagize ati “Guhangana n’abapfobya si uguterana amagambo na bo ahubwo ni ugukora ibikorwa byo kwita ku bacitse ku icumu tubagezaho iterambere. Twe duhangana nabo mu bikorwa.”
Kuri uyu munsi kandi WASAC yahaye amazi imiryango 12 y’abacitse ku icumu batishoboye batuye mu mudugudu wa Kanyinya mu mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, REG na yo itanga umuriro ku bacitse ku icumu batuye mu kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Ibi bikorwa byombi bikaba byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 25.
Nyuma y’urugendo rwo kwibuka rwakozwe n’abakozi, abayobozi b’ibi bigo byavuzwe haruguru, bahuriye ku cyicaro cya WASAC ahakomereje ibiganiro byo kwibuka no kunamira abari abakozi b’ibi bigo bishwe muri Jenoside.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Musoni James mu kiganiro yatanze yavuze ko abanyarwanda bakoreshejwe muri politike ya mpatse ibihugu bagakora Jenoside bakwiye kugawa.
Yagize ati “…N’ubwo bimeze bityo ariko, igihugu cyacu n’ubwo cyanyuze muri ayo mateka mabi, uyu munsi gifite ijwi mu ruhando rw’amahanga kubera imiyoborere myiza.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwiza bw’igihugu, butanga icyizere cy’ejo hazaza ku banyarwanda.
Lt. Gen Fred Ibingira, umuyobozi w’Ingabo zavuye ku rugerero, yavuze ku butwari Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zagize zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, anenga cyane abahakana ko nta Jenoside yabaye cyangwa ko itateguwe, cyane ko itari guhagarikwa itarabayeho.
Avuga ko abanyarwanda bakwiye kwigisha abana babo za kirazira, n’indangagaciro z’Abanyarwanda, birinda ko Jenoside yazongera kuba ukundi mu Rwanda.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hishwemo abakozi 172 b’ikigo cya ELECTROGAZ, cyagiye gihindagurirwa amazina ubu kukaba cyaragabwemo amashami abiri WASAC na REG.



















TANGA IGITEKEREZO