Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Nyakanga mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yagaragazaga aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi (MDGs).
Minisitiri w’imari n’igenamigambi yavuze ko u Rwanda rwo rutatangiye kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi ruhereye mu 1990 nk’uko byakozwe mu bindi buhugu.
Yavuze ko rwahisemo guhera mu mwaka wa 2000, gusa ngo nyinshi muri izo ntego zashyizwe mu bikorwa. Yavuze kandi ko u Rwanda rudakora rugamije kugera ku bipimo gusa, ko ahubwo rukora ngo ruhindure imibereho y’abanyarwanda.
Ahereye ku kurwanya ubukene, Amb. Claver Gatete yavuze ko intego kwari ukugabanya kugeza kuri ½ cy’umubare w’abantu baba mu bukene.
Raporo y’umwaka wa 2010 yerekanye ko abanyarwanda bafite ubukene bangana na 44,9% n’ubwo nta mibare iratangazwa hashingiwe kuri gahunda leta yashyizeho, gusa ngo nta kizatuma u Rwanda rutesa uyu muhigo.
Ku birebana no kurwanya imirire mibi no kugwingira kw’abana, intego ya MDGs kwari ukugira 24,5% gusa mu ntumbero z’icyerekezo 2020 (Vision 2020), u Rwanda rwihaye intumbero ya 15%, ariko ngo ntirashyirwa mu bikorwa kuko rukiri kuri 38%.
Mu kurwanya ubukene, ubukungu bw’u Rwanda ngo bwarazamutse ku kigero cya 8% muri rusange, ndetse ngo leta ikaba yarashyizeho gahunda zo kurwanya ubukene nka VUP, Ubudehe, n’izindi. Aha na ho ngo ntamibare y’uyu mwaka iratangazwa.
Ku burezi bw’ibanze kuri bose, Minisitiri Gatete yavuze ko, u Rwanda rwateye intambwe ifatika ngo kuko 96,6% by’abana bo kwiga bagana ishuri.
Yavuze ko u Rwanda rutagishyira imbaraga mu mubare w’abagana ishuri gusa ko ahubwo banita kureba abarangiza kwiga cyane ko hari n’ikibazo cy’abana bata ishuri.
Yagize ati: “Aho dushyira ingufu ni ku barangiza. Nubwo bo bashyira imbaraga ku bagana ishuri, twe turengaho tukareba abarangiza ishuri”.
Yavuze ko ikibazo kikiri ku mikorere ya komite z’ababyeyi ndetse no ku kunoza gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.
Ku ihame ry’uburinganire, u Rwanda rwabigezeho kuko intego kwari ukugira 30% by’abagore mu nzego zifata ibyemezo.
Ku bana bapfa batarageza ku myaka itanu, muri 2000, ku bana 1000 hapfaga 196 mu gihe intego za MDGs byari ukubagabanya kugeza kuri 50,1%, ibi u Rwanda ngo rukaba rwarabigezeho mu mwaka ushize.
Hari izindi ntego nko kugabanya abagore bapfa babyara, kugabanya umubare w’abahitanwa n’indwara z’ibyorezo, gushyiraho imirongo ya politiki irengera ibidukikije ibi nabyo u Rwanda rukaba rwarabigezeho.
Uhagarariye umuryango w’abibumbye mu Rwanda Dr. Lamin Manneh yavuze ko iki gihugu ari kimwe muri bitanu bya Afurika bigaragara ko bizashyira mu bikorwa intego zose za MDGs uko ari umunani.
Yashimiye Inteko Ishinga Amategeko z’ibihugu bitandukanye ku ruhare zigaragaza zishyira igitutu kuri leta zitandukanye mu kugira ngo intego za MDGs zigerweho.
Gahunda ya MDGs yatangiye muri 2000 ikaba yaragombaga kumara imyaka 15, ubu ari wo mwaka wa nyuma, ikazasimburwa na gahunda y’intego z’iterambere rirambye SDGs.
Twitter: @tukamwibonerale



















TANGA IGITEKEREZO