Muri Kamena 2016, nibwo umushinga wa e-procurement watangiriye mu bigo umunani bya Leta birimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin), iy’Ubuzima (Minisante)n’iy’ibikorwaremezo (Mininfra).
Harimo kandi Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) n’igishinzwe ubuzima (RBC) hakiyongeraho uturere twa Gasabo na Kicukiro.
Mu mahugurwa yari agenewe abajyanama mu by’amategeko bakora mu bigo bya Leta bitandukanye, Umukozi mu mushinga wa e-Procurement, Bazatsinda Fred yatangaje ko guhera muri Nyakanga 2017 nta soko rizongera gutangwa bitanyuze muri ubu buryo.
Ati” Kuva mu kwezi kwa Karindwi 2016, kugeza mu kwa gatatu 2017 hari amasoko yari amaze kurangira, Minisante yonyine yari ifite amasoko 33 yasinyiye amasezerano. Ibyo bigo byose byaduhaye icyitegererezo ko ikoranabuhanga mu masoko ya Leta rishoboka, akaba ariyo mpamvu mu kwezi kwa karindwi dufite inshingano yo kubigeza ku bantu bose.”
Bazatsinda yakomeje avuga ko by’umwihariko mu bigo bya leta, guhera tariki ya mbere nta soko bizongera gutanga bitanyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Rwibasira Joseph, Umukozi muri Minecofin yavuze ko kuva batangira gukoresha e-procurement hari byinshi byahindutse, birimo no kuba umutekano wariyongere, bitewe nuko nta muntu n’umwe ufite ubushobozi bwo gufungura inyandiko zirebana n’isoko, igihe isaha yateganyijwe itaragera.
Yakomeje avuga ko kandi bizakemura ikibazo cy’abajyanaga inyandiko z’ipiganwa igihe cyarenze, amafaranga yagendaga mu gusohora impapuro, kwamamaza mu binyamakuru ndetse n’umwanya byatwaraga.
E-procurement, ni ikoranabuhanga ryatangijwe na Minecofin ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta RPPA, rikaba ryitezweho gukemura ibibazo bitandukanye birmo ikoreshwa ry’impapuro na ruswa yagiye ikunda kugaragara.
Kugira ngo rwiyemezamirimo cyangwa ikigo cy’ubucuruzi kibashe gupiganira isoko cyangwa kuritanga gikoresheje e-procurement, kibanza kwandikisha umukono w’ikoranabuhanga (e-signature), binyuze muri RDB.
Amakuru yose arebana n’amasoko ari gupiganirwa, ayatsindiwe, kohereza inyandiko n’ibindi, bigaragara ku rubuga http://www.umucyo.gov.rw



















TANGA IGITEKEREZO