Ni ubutumwa yagarutseho ku wa 16 Nyakanga 2020, mu kiganiro Guverineri Gatabazi yatangaga ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa yateguwe n’Akarere ka Musanze ku bufatanye n’umuryango HDI ufatanije na Imbuto Foundation. Yari agamije gusobanurira abayobozi mu nzego z’ibanze uruhare rwabo mu kurwanya inda ziterwa abangavu n’itegeko rijyanye no gukuramo inda.
Guverineri Gatabazi yavuze ko abantu bose baba abayobozi, ababyeyi n’abandi binjira mu biganiro byo kunga uwateye inda umwana n’ababyeyi be kugira ngo adakurikiranwa badakwiye kwihanganirwa.
Yagize ati “Hari aho usanga abantu bagiye hariya bagasangira imisururu n’inzoga, cyangwa bakamuha uduhumbi 10 Frw biga uburyo bagomba guhishira uwateye umwana inda, umubyeyi nawe akabyemera, hari n’ubwo byihishamo bamwe mu bayobozi, ibi ni ugukinira ku buzima bw’uyu mwana; ntabwo ari ibyo guceceka, ntibigomba no kugarukira aha ababikoze bagomba gufatwa bakabiryozwa.’’
Yakomeje avuga ko intwaro ya mbere yo kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu ari ugukumira iki kibazo yaba ku babyeyi, ku barezi ku mashuri, ku bayobozi no guhererekanya amakuru ahagaragaye iki kibazo kugira ngo n’abakora aya mahano byorohe kubamenya bakurikiranwe ntihakomeze kugaragazwa imibare myinshi y’abaterwa inda abazibatera bakaba bake.
Bamwe mu bana b’abakobwa babyaye bakiri munsi y’imyaka 18, nabo bavuga ko batahawe uburenganzira bwabo mu guhabwa ubutabera kubera bamwe mu bayobozi bafatanya n’ababatera inda bakabunga nabo n’ababyeyi babo bikarangirira aho.
Mukundente Raïlla wo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yabyaye afite imyaka 16 y’amavuko. Yatewe inda n’umusore wari urangije kaminuza, icyo gihe we yigaga mu mwaka wa Gatanu mu mashuri abanza.
Avuga ko uwamuteye inda yaje kuba SEDO mu kagari kamwe muri Musanze ariko yamurega ubuyobozi bukamurangarana.
Ati ‘‘Natewe inda mfite imyaka 16, umusore yari arangije kaminuza ariko inda arayihakana, nyuma murega mu mudugudu yabagamo, bajya kumufata gusa bamubwira ko nagera kuri RIB atazavamo, barabirimanganya bamujyana ku Murenge wa Muhoza birangira adafunzwe.’’
Yakomeje avuga ko nyuma abayobozi b’uwo mudugudu baje baramushuka na se bandika inyandiko yemera ko azajya amufasha, barasinya ariko aza gutoroka, nyuma yumva ko yagizwe SEDO w’Akagari agiye kongera kumurega baramurangarana kugeza n’ubu akaba atarabona ubutabera.
Yakomeje ati “Abayobozi bamaze kutwunga mu 2014 yahise atoroka, mu 2018 naje kumenya ko ari SEDO, njya ku Murenge wa Kimonyi naho barandangarana ahubwo umuhungu akambwira ngo nintahe azaza tuganire. Ubuyobozi bwakomeje kunderega kugeza ubwo mu rugo banyirukanye, ubu ndibana mu buzima bubi, numva ngo mu kazi baramwirukanye ariko arahari, rwose nkeneye ubuvugizi nkabona ubutabera.’’
Umukozi mu Muryango Nyarwanda wita ku Buzima HDI, ukuriye Ishami ry’Amategeko n’Uburenganzira, Sengoga Christopher, avuga ko mu gihe umwana yahohotewe abayobozi mu nzego z’ibanze n’abandi bakabihishira baba bagomba kubiryozwa.
Yakomeje avuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’itegeko ryo gukuramo inda ku bagore n’abakobwa mu gihe byabaye ngombwa n’uburyo iri tegeko rishyirwa mu bikorwa, kugira ngo abangavu n’abagore batagira uburenganzira batakaza Kandi bari babukwiye.
Mu ibarura riheruka gukorwa mu mwaka ushize, ryagaragaje ko Akarere ka Musanze gafite abana bakiri munsi y’imyaka 18, basaga 300 babyaye, hakaba hagishakishwa amakuru y’ababa barabateye inda kugira ngo bakurikiranwe.
Mu Ntara y’Amajyaruguru ho kugeza ubu abagabo bakurikiranyweho icyaha cyo gutera inda abangavu barenga 200.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!