00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhuza umupaka byihutishije itanga rya serivisi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 20 July 2013 saa 08:06
Yasuwe :

Abakoresha umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi barishimira ko ihuzwa ry’uyu mupaka ryoroheje rikanihutisha itangwa rya serivisi, aho ubu iminota myinshi umuturage amara itazongera kurenga 5 ivuye kuri 30 yakorehwaga mbere.
Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ihuzwa rya servisi kuri uwo mupaka ku mpande zombi cyakozwe ku wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2013.
Iri huza ry’imikoranire ryiswe "One Stop Border Post" rije rigabanya igihe cyatakaraga, ariko ku ruhande rw’u Rwanda hakaba (…)

Abakoresha umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi barishimira ko ihuzwa ry’uyu mupaka ryoroheje rikanihutisha itangwa rya serivisi, aho ubu iminota myinshi umuturage amara itazongera kurenga 5 ivuye kuri 30 yakorehwaga mbere.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ihuzwa rya servisi kuri uwo mupaka ku mpande zombi cyakozwe ku wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2013.

Iri huza ry’imikoranire ryiswe "One Stop Border Post" rije rigabanya igihe cyatakaraga, ariko ku ruhande rw’u Rwanda hakaba hifuzwa ko n’iriya minota itanu na yo yagabanuka hagasigara umunota wo kuba umuntu yamaze guhabwa serivisi yamaraga iminota itari munsi ya 30

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Dr Nzahabwanimana Alexis watashye ibyo bikorwa yagaragaje ko uretse gukoresha ikoranabuhanga, bishoboka ko no mu gihe habayeho kuzuza urupapuro rumwe ku mupaka byagabanya igihe gikoreshwa.

Ibi kandi bigaragazwa n’abakoresha uwo mupaka bishimiye iyi serivisi nshya ihuriweho n’impande zombie, bakaba banishimira impinduka zigaragara mu guhabwa serivisi kuva aho hahurijwe uyu mupaka.

Minisitiri w’uburundi ushinzwe ibikorwaremezo Rurimunzu Deogratias yishimiye ihuzwa ry’uyu mupaka, aho yavuze ko uretse korohereza abaturage b’Ibihugu byombi ari n’ikimenyetso cy’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibi bihugu. Yanaboneyeho gushimira Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) ku nkunga yayo yatumye ibi byose bishoboka, anasaba abakorera muri izi nyubako kuzazifata neza.

Igitekerezo cyo gukora umupaka umwe cyangwa One Stop Border Post ku bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba bihana imbibi kigamije gukuraho inzitizi zose zatuma habaho gutinda cyane kwa serivisi zitangirwa ku mipaka.

Uretse inyubako n’ibikoresho, hanakozwe imihanda ku mpande z’ibihugu byombi ku nkunga ya BAD, hagamijwe korohereza abakoresha uyu mupaka wa Ruhwa. Hifujwe ko n’umupaka wa Bweyeye watekerezwaho mu rwego rw’imihahiranire hagati y’abaturage b’u Rwanda n’u Burundi.

Imipaka itandukanye imaze guhuzwa mu buryo bw’imikoranire harimo One Stop Border Post ya Nemba (Rwanda Burundi), Gatuna (Rwanda -Uganda) ndetse ubu Rusumo (Rwanda - Tanzania) ikaba na yo irimo kubakwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages