00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukarishya ubwenge kw’abacamanza kwatumye umusaruro w’inkiko ugabanuka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 March 2015 saa 07:28
Yasuwe :

Nk’uko byagaragarijwe mu nama yahuje abaperezida b’Inkiko, umusaruro w’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’Ubucamanza wagabanutseho gato ugereranyije n’uw’igihembwe cya mbere, bikaba byaratewe n’uko bamwe mu bacamanza barimo bakarishya ubwenge.

Muri iyi nama, Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yashimiye abacamanza ibyiza bamaze kugeza ku Rwego rw’Ubucamanza, aboneraho kubasaba gukomeza gukorana umurava kugira ngo intambwe bateye itazasubira inyuma.

Ariko na none yagaragaje impungenge z’uko umusaruro w’inkiko utagaragaye cyane uko wari witezwe, ukaba waragabanutseho gato ugereranyije n’uw’Igihembwe cya Mbere cy’Umwaka w’Ubucamanza 2014/2015; ibyo ariko bikaba biterwa n’uko bamwe mu bacamanza barimo kwiga mu ishuri ry’imenyerezamwuga rya ILPD i Nyanza.

Mu bikwiye kwishimirwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yatangaje ko imanza zihindurwa mu bujurire zigenda zigabanuka, ikoranabuhanga ririmo kurushaho gutera imbere mu mikorere y’inkiko; by’akarusho, icyegeranyo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyashyizwe ahagaragara muri Werurwe 2015 kikaba kigaragaza ko abaturage bishimiye serivisi bahabwa n’ubutabera.

Mu bibazo bihangayikishije urwego rw’ubucamanza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yavuzemo ruswa igikomeje kuvugwa muri uru rwego, yibaza niba ari abatsinzwe imanza bagenda bavuga ko batsinzwe kubera ko hatanzwe ruswa.

Uretse n’ibyo ariko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko hari aho ruswa iri mu nkiko kuko hari n’abacamanza bafatirwa muri icyo cyaha kandi babihaniwe. Yaboneyeho gusaba abacamanza n’abanditsi b’inkiko kugendera kure iyo ngeso imunga ubukungu bw’igihugu abaturarwanda bose bafitemo inyungu.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yasabye akomeje abakozi b’inkiko kudahishira bagenzi babo baba bafite iyo ngeso kuko bangiza isura y’ubucamanza kubera ubusambo bwabo, bityo bakabamagana, bakagaragazwa, bagakurikiranwa, bagahanwa, bagakurwa mu mwuga w’ubucamanza.

By’umwihariko, Prof. Rugege yabwiye abayobozi b’inkiko ko ari inshingano yabo gukurikirana imyitwarire y’abo bayobora, bagashakisha ukuri ku makuru bahabwa yerekeye imyitwarire kugira ngo ababa bari mu bikorwa bya ruswa bakurikiranwe.

Iyo nama yateranmye kuwa 20 Werurwe 2015, ikayoborwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Prof. Sam Rugege, yari ihuje Abaperezida b’Inkiko, ikaba yari iy’Igihembwe cya Kabiri cy’umwaka w’Ubucamanza wa 2015.

Insanganyamatsiko y’iyi nama yagiraga iti "Kunoza imanza duca na serivisi dutanga kandi duharanira iteka kuba inyangamugayo. Izi ni zo nkingi z’ubutabera bwizerwa n’abaturage".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages