Kenshi bikunda kuvugwa ko umugabo cyangwa umugore ukorera kure y’urugo rwe bigatuma ataboneka kenshi, biba intandaro yo kugabanya urukundo rw’uwo mwashakanye.
Ibi ntibivugwaho rumwe kuko hari abo usanga bavuga ko iyo umugabo atirirwa mu rugo, byongera urukumbuzi urukundo rugakura, gusa abandi bagasanga kuba kure y’urugo bishobora gutuma uwo mwashakanye atakaza icyizere, agatekereza ko utakimwitaho ahubwo ushishikajwe n’akazi kumurusha.
Umugore wubatse urugo, ufite umugabo ukorera kure utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko kuba umugabo we akorera kure y’urugo rwe byabateye kubura amahoro, kugeza aho umugabo ashakiye urundi rugo (akamuharika).
Eliane umugore ufite abana batatu wubatse urugo utuye mu kagari ka Kagugu, Umurenge wa Gisozi avuga ko iyo umugabo we yirirwa mu rugo kenshi bimubangamira kuko ahora abona amakosa yose akorwa mu rugo bigatera intongaanya za hato na hato.
Umwe mu bagabo wubatse urugo waganiriye na IGIHE, agira inama bagenzi be ko bikwiriye ko ubanza ukamenya uko uwo mwubakanye abyakira,.ukamenya niba abyemera cyangwa abifata nko kutamwitaho, hanyuma ugahitamo gufata undi mwanzuro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge Masengesho Felix avuga ko mbere yo gushyingira abantu babanza kubigisha ku bijyanye no kwizerana, ubwumvikane no gushaka amahoro y’urugo kuri buri wese.
Masengesho yakomeje agira ati "Niba habonetse impamvu ituma umwe mu bashakanye ajya gukorera kure y’urugo rwe, ntabwo akwiriye gufata icyemezo wenyine cyo kugenda, atabanje kubiganiraho n’uwo bashakanye ngo bafatire hamwe umwanzuro, kabone n’ubwo biba bigaragara ko aba ari inyungu z’umuryango.”
Masengesho asanga abagabo bakwiye no guhindura imvugo zitegeka “ndavuze ngo, ntumvugiremo, nagutegetse”; ahubwo bakayoboka inzira yo kujya inama n’abo bashakanye. Mu buryo butanga icyizere, ugiye kujya mu kazi hirya agasobanura inyungu ziri mu kazi agiye gukora, ariko kandi hakabaho no kumusezeranya ko muri kumwe igihe cyose.
Ubwumvukane buke hagati y’abashakanye bukunze kugira ingaruka zirimo gucana inyuma hagamijwe kubona urukundo wabuze, guhimana, kutita ku bana mwabyaranye, no kudindira mu iterambere ry’urugo. Ibi byose birashyira bikaba intandaro yo gusenyuka kw’imiryango.
Masengesho yagiriye ianama abanyarwanda avuga ati “Abanyarwanda dukwiriye kurangwa n’urukundo, ubwumvikane, amahoro no gukunda imirimo iduteza imbere nibwo tuzateza imbere imiryango yacu, abana bacu n’igihugu cyacu maze amahanga akatwigiraho."
Icyakora mu bihugu by’amahanga bagenda bavumbura uburyo bw’ikoranabuhanga abashakanye batandukanyijwe n’akazi, bashobora gufashanya mu buryo bwo kunezerwa mu rukundo.
Soma inkuru ibivugaho hano http://www.igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/hakozwe-ikariso-ikirigita-imyanya



















TANGA IGITEKEREZO