Dr Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019 mu butumwa yahaye urubyiruko rusaga 3000 rwitabiriye Youth Connect Convention cyangwa “Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko” yabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo.
Iyi nkera yitabiriwe n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ba rwiyemezamirimo bato, abiga mu mashuri makuru na kaminuza, urubyiruko ruba mu mahanga, urufite ubumuga, abahanzi, abanyabugeni, abakunze gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga n’abandi.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko urubyiruko ariyo nkingi y’iterambere ry’u Rwanda n’Isi muri rusange, aho by’umwihariko mu Rwanda abari munsi y’imyaka 35 bihariye 70%.
Ati “Birumvikana ko imbaraga n’ubushobozi byanyu ari byo bizafasha u Rwanda kwihutisha iterambere ry’ubukungu tugana ku cyerekezo twihaye cyo kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi. Kugira ngo tukigereho, urubyiruko rugomba kuba rufite ubumenyi buhagije burufasha kujya ku isoko ry’umurimo rukabasha gupiganwa n’abandi.”
Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko Guverinoma ikora ibishoboka byose kugira ngo ubwo bumenyi bukenewe buboneke, narwo rugomba kubyaza ayo mahirwe umusaruro.
Ati “Tuzi ko mufite impano zitandukanye igihugu gishobora kwifashisha mu guhanga ibishya. Turabasaba rero gutinyuka, mubyaze umusaruro impano mufite, zizabagirire akamaro kandi zikagirire igihugu cyacu.”
Mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe y’urubyiruko rufite impano, Guverinoma yatangije ikigega gitera inkunga ubushakashatsi no guhanga udushya aho kimaze gufasha imishinga 14 muri 50 yemewe.
Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa mu kwereka urubyiruko ko rushyigikiwe.
Ati “Hejuru y’indangagaciro nk’Abanyarwanda twagiye twigishwa nk’urubyiruko, dukeneye kugerageza gutanguranwa amahirwe, kureba uburyo dushakisha amahirwe, buri kintu tukagerageza gushaka uburyo twakibyaza ayandi mahirwe ariko hari no kugira icyizere mu byo ukora kandi wizeye kuzabigeraho.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente agaragaza ko umuntu ufite izo ndangagaciro akanamenya icyo ashaka abigeraho cyane iyo ahuje imbara n’abandi.
Ati “Iyo abantu bahishanya, ukihishana ibyawe wenyine ntacyo ugeraho. Iyo amahirwe aje utiteguye kuyakira ntabwo aba akiri ayawe, aragucika. Icyo dusaba rero urubyiruko ni uguhora twiteguye ibikorwa byiza, amahirwe yo aduhora hafi.”
Minisitiri w’Intebe kandi yibukije urubyiruko ko rukwiye kuba maso ku bantu barukubirana n’ubushomeri, bakarusezeranya akazi mu mahanga nyamara bagamije kurucuruza.
Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mu 2017 hakiriwe dosiye 42 z’abantu bajyanywe gucuruzwa mu mahanga, mu 2018 hakirwa 49 naho kugera uyu munsi mu 2019 hamaze kwakirwa 38.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yashimiye abagize uruhare mu guhuza urubyiruko rwo mu gihugu hose, ruzanitabira Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17.
Yakomeje agira ati “Uyu muvuduko dufite nk’igihugu cyacu ntitwawugeraho mudafitemo uruhare. Turabasaba gukomeza ubwo bushake no kuba ba rwiyemezamirimo. Ahari ubushake byose birashoboka.’’
Urubyiruko rwitabiriye Youth Connect Convention 2019, rwagaragaje ko ari umwanya mwiza ruba rugize wo kungurana ibitekerezo ku byarufasha kwikura mu bibazo birwugarije birimo ubushomeri, ibiyobyabwenge n’ibindi nk’uko Shirumuteto Oswald waturutse mu Karere ka Kamonyi yabisobanuriye IGIHE.
Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko kuva yatangira mu 2012, urubyiruko rusaga ibihumbi 20 rumaze kuyitabira. Abasaga 505 bamaze guhabwa amahugurwa ku birebana n’iterambere ry’ubukungu hibandwa ku kubyaza inyungu imishinga.
Urubyiruko 180 rwatsindiye ibihembo no guhabwa inkunga yo gukomeza guteza imbere imishinga yabo.
Amafoto: Niyonzima Moise
Video: Mugwiza Olivier



















TANGA IGITEKEREZO