00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Gukorera mu makoperative byacogoje akajagari mu bamotari"

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 22 July 2013 saa 02:43
Yasuwe :

Impuzamahuriro y’amahuriro ya Koperative z’abamotari mu Rwanda imaze kugaragaza ko mu gihugu hose ubu abakora uwo mwuga bajuje ibyangombwa kandi bibumbiye mu makoperative basaga ibihumbi cumi n’umunani. Nyuma y’imyaka isaga makumyabiri bakorera mu ishyirahamwe, aho bibumbiye muri koperative ni bwo bashoboye kwibonera inzu yabo bwite bakoreramo. Abamotari basaga 18,000 bibumbiye muri Koperative 87.
Impuzamahuriro y’amahuriro y’amakoperative y’abamotari mu Rwanda, itangaza ko kuva hashingwa (…)

Impuzamahuriro y’amahuriro ya Koperative z’abamotari mu Rwanda imaze kugaragaza ko mu gihugu hose ubu abakora uwo mwuga bajuje ibyangombwa kandi bibumbiye mu makoperative basaga ibihumbi cumi n’umunani. Nyuma y’imyaka isaga makumyabiri bakorera mu ishyirahamwe, aho bibumbiye muri koperative ni bwo bashoboye kwibonera inzu yabo bwite bakoreramo. Abamotari basaga 18,000 bibumbiye muri Koperative 87.

Impuzamahuriro y’amahuriro y’amakoperative y’abamotari mu Rwanda, itangaza ko kuva hashingwa ishyirahamwe ribahuza mu 1987 «ASSETAMORWA» kugeza mu 2011 ntacyo bigeze bageraho gifatika. Ubu bishimiye ko hari byinshi byagezweho bakesha kwibumbira mu makoperative birimo gukura abamotari mu bukeneye no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Nsabimana Jerome, Umuyobozi Mukuru w’Impuzamahuriro y’amahuriro y’amakoperative y’abamotari mu Rwanda, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kuva ASSETAMORWA yashyirwaho nta kintu gifatika yabagejejeho kandi mu bamotari hahoraga amakimbirane y’urudaca biterwa n’imikorere idasobanutse, kuko nta n’inyungu bakuraga mu ishyirahamwe ryabo.

Nsabimana agira ati «Kuva ASSETAMORWA yashingwa nta kintu na kimwe twigeze tugeraho. Byagaragaye ko Koperative zigira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kandi abazisunze bose bakabona inyungu. Aho twari tutagira imikorere ubu twahinduye icyerekezo kandi abanyamuryango bose bameze neza.»

Akomeza avuga ko kugira ngo bagire imikorere inoze, guhera kuri Koperative eshatu muri buri karere zihuza zigakora «Union», iyo bigeze ku rwego rw’intara zikora Ihuriro, hanyuma amahuriro na yo akavamo impuzamahuriro ikorera ku rwego rw’igihugu.

Ku birebana n’imikoreshereze y’umutungo n’aho uturuka, Nsabimana yadutangarije ko ukomoka ku misanzu y’abanyamuryango utangwa ukurikije uko inzego zubatse kandi Impuzamahuriro ishaka abafatanyabikorwa babafasha mu bikorwa bimwe na bimwe kugira ngo bashobore kugera ku nshingano biyemeje.

Agira ati «Mu myaka itatu twinjiye mu murongo wo gukorera muri Koperative twashoboye kwigurira inzu yo dukoreramo, ubu twavuye mu bukode. Nyamara ASSETAMORWA yari imaze imyaka isaga makumyabiri ntacyo iratugezaho. Ni ibyo twishimira. Gukorera muri Koperative byaduhaye umurongo n’icyerekezo bihamye kandi imyumvire y’abanyamuryango yarazamutse.»

Asaba abamotari gukangukira gukorera mu makoperative, kuko abakinangiye batuma habaho imikorere mibi kugeza ubu bikiri imbogamizi kuko bikurura imikorere y’akajagari mu bamotari. Ashishikariza abadafite ibyangombwa kwihutira kubishaka, abatabifite bakimenyekanisha bagafashwa kubigeraho bakareka kuba inyeshyamba.

Uzayisaba Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamahuriro y’amahuriro y’amakoperative y’abamotari mu Rwanda mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko gukorera mu makoperative byatumye mu bamotari haba umurongo w’imikorere uhamye ndetse bicogoza n’akajagari. Agira ati «Koperative zatumye abamotari ubwabo babona ko hari inyungu babifitemo kuko abantu bose bangana kandi iterambere ribageraho bose.»

Uzayisaba yakomeje adutangariza ko Koperative zatumye hari byinshi bageraho birimo kuba barashoboye kwigurira inyubako bakoreramo ifite agaciro ka Miliyoni zisaba makumyabiri n’imwe. Hari kandi amakoperative y’ibanze amaze kugera ahakomeye aho atanga urugero kuri Koperative Abahuza yo mu karere ka Kicukiro, ubu imaze kwiyuzuriza inyubako ikoreramo kandi igezweho bitarigeze bibaho; Koperative y’i Rusizi igiye kubaka umuturirwa w’ubucuruzi. Hari kandi abamotari bo mu karere ka Nyagatare biyubakiye umudugudu bose bakaba batuye neza.» Ati «Ibyo byose tugikorera muri ASSETAMORWA ntitwigeze tubigeraho, kwibumbira mu makoperative byatumye hari byinshi tugeraho kandi bishimishije.»

Nsabimana Jerome, Umuyobozi Mukuru w’Impuzamahuriro y’amahuriro y’amakoperative y’abamotari mu Rwanda
Uzayisaba Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamahuriro y’amahuriro y’amakoperative y’abamotari mu Rwanda
Inyubako yaguzwe n'Impuzamahuriro y'amahuriro y'amakoperative y'abamotari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages