00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukorera mu Rwanda Diplôme z’abarangije ayisumbuye mu 2018 byatwaye miliyoni 47 Frw

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 3 April 2019 saa 12:23
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), cyatanze impamyabumenyi 41 123 ziganjemo iz’abasoje amashuri yisumbuye mu 2018, zakorewe mu Rwanda mu minsi 38, igikorwa cyatwaye miliyoni zisaga 47Frw.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Kigali nibo babimburiye abandi kuri uyu wa Gatatu, bahabwa izo mpamyabumenyi zirimo 700 gusa z’abakoze mu myaka ishize itari 2018.

Ubusanzwe impamyabumenyi zakorerwaga i Burayi n’ikigo cy’Abongereza. Gukorera mu Rwanda imwe bitwara amafaranga atarenga 1200Frw.

Nubwo nta tandukaniro rinini riri mu kuzikorera mu gihugu no hanze, ngo harimo izindi nyungu ku Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Irené Ndayambaje, yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri hatanzwe impamyabumenyi zikorewe mu Rwanda, bikaba byarasigiye inyungu igihugu mu buryo bwo kuzigama igihe, amafaranga n’ibindi.

Ati “Inyungu ya mbere n’iy’igihe. Burya igihe ni amafaranga kuko niba kuzikorera hanze byaratwaraga umwaka cyangwa ibiri no kurenga, buriya uwayikoreye navuga ko yabaga adatuje kandi byanashoboka ko muri icyo gihe yari ayikeneye hari amahirwe yashoboraga kuba atageraho 100%.”

Yakomeje agira ati “Indi nyungu ni uko na ya mafaranga yakoreshwaga mu kuzitumiza hanze yajyaga guteza imbere abandi na rya koranabuhanga ry’iwacu twakabaye twubaka, iyo dutumiza ibintu hanze tuba twubaka iry’abandi.”

Izi mpamyabumenyi uretse kuba zikoze mu mpapuro zigezweho, ngo zinakoranye ikoranabuhanga ryatuma nta muntu uyigana kuko nimero zifite REB izishyira muri ikoranabuhanga igahita ibona niba ari umwimerere cyangwa ari inyiganano.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera Protestant rwo mu Karere ka Kicukiro, Nkurikiyumukiza Édouard, yavuze ko ‘kuba zarakorerwaga hanze harimo imbogamizi zo gutinda bigateza ikibazo aho umwana yifuzaga kugira aho ayerekana ntibikunde’.

Ati “Nk’ubu hashize iminsi ibiri umwana umwe aje kumbwira ati ndayikeneye byihutirwa mu gihe nari ntangiye kwibaza icyo namukorera baba baraduhamagaye ngo tuze kuzitwara. Ni inyungu ishimishije.”

Mugenzi we wari uhagarariye Lycée Notre Damme de Cîteaux ryo mu Karere ka Nyarugenge, Kangabe Dative, yunzemo ati “Abanyeshuri bashakaga kujya kwiga hanze byabagoraga. Diplôme zatindaga bigatuma batagenda uko babishaka.”

Izi mpamyabumenyi zisaga ibihumbi 41 zatanzwe zirimo izisaga 3800 z’abize amasomo y’inderabarezi (TTC). REB yatangaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bitari ibyo mu Mujyi wa Kigali, yateganyije uburyo bwo kuzibagezaho bidatinze.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye mu 2017 nibwo ikibazo cy’impamyabumenyi zatindaga cyaragaragajwe ndetse gifatwaho umwanzuro ko zitazongera gukorerwa hanze y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Irené Ndayambaje, yavuze ko ari ku nshuro ya Kabiri hatanzwe impamyabumenyi zikorewe mu Rwanda, bikaba byarasigiye inyungu igihugu mu buryo bwo kuzigama igihe n'amafaranga
Umwe mu barezi amaze gushyikirizwa impamyabumenyi z'abanyeshuri
Bamwe mu barezi bari baje gufata impamyabumenyi z'abanyeshuri babo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages