Iki kigo kivuga ko imashini zemewe mu gutanga inyemezabwishyu (EBM) zashyizweho mu mwaka wa 2013 hagamijwe gufasha abasora gucunga neza ubucuruzi (business) bwabo no gukora neza ibaruramari kandi zigafasha gusangira na RRA amakuru ajyanye n’ubucuruzi ku buryo birinda ibibazo byajyaga bibaho by’inyerezwa ry’imisoro.
Izi mashini zari zitezweho kongera 8% ku misoro igihugu cyinjizaga, ariko ntibyagezweho kuko imibare yerekana ko umusaruro wazo ungana na 5% ari na cyo cyuho cya miliyari zisaga 29, zirimo 18 zagombaga guturuka ku musoro utangwa ku nyungu (TVA).
Richard Tusabe, Komiseri mukuru wa RRA yabwiye Itangazamakuru ko mu myaka ibiri EBM zimaze zitangijwe mu Rwanda, bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye ahanini zabaye imvano y’icyuho kigaragara mu ngano y’imisoro yari yitezwe kuri EBM.
Yagize ati “Twagiye duhura n’imbogamizi zirimo abacuruzi banditse muri TVA bacuruza badatanga inyemezabwishyu za EBM, abatanga iziriho amafaranga make cyangwa bakazitanga ku bicuruzwa bimwe ibindi ntibazitange n’abaguzi batazaka cyangwa bazaka bagacibwa ikiguzi cyazo.”
Tusabe yavuze ko ibi byagize ingaruka kuko amakuru RRA ibona aba ahabanye cyane n’ibyakozwe, akaba ari yo mpamvu igiye gutangiza gahunda nshya yo gukangurira abaguzi gusaba inyemezabuguzi itanzwe n’imashini yemewe mu gutanga inyemezabuguzi, “Electronic Billing Machine”, gahunda yiswe “My EBM Invoice”, ni ukuvuga “Fagitire yanjye itanzwe na EBM”.
Iyi gahunda irakangurira umuguzi wese gusaba inyemezabwishyu itanzwe na EBM kuri buri gicuruzwa aguze, atayihabwa ntiyishyure kuko ari yo yemeza ko umusoro atanze ugeze mu isanduku ya Leta.
Muri iyi gahunda ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyashyizeho abakozi 67 mu gihugu hose bazakangurira abaguzi n’abacuruzi gukoresha EBM.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko abanditse muri TVA bamaze kugura izi mashini bagera kuri 7,885 ku basora 15,578 banditse muri TVA.
Cyprien Niyomwungeri



















TANGA IGITEKEREZO