Abanyarwanda batari bake bakomeje guturuka hirya no hino mu bihugu binyuranye byo ku isi, bakaza kwihangira imirimo mu Rwanda, dore ko ari kimwe mu bihugu bizwiho korohereza abashoramari b’ingeri zose mu bikorwa byabo bigamije iterambere.
Mu myaka 20 ishize Abanyarwanda benshi bagiye batura mu bihugu byinshi byo ku isi bitewe n’amateka u Rwanda rwaciyemo, bamwe muri bo ubasanga ku Mugabane w’u Burayi. Mu bahatuye, abenshi bagiye bagira ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubumenyi bahahashye bagahitamo kujya kubukoresha no mu Rwanda, ni muri urwo rwego iyo bishobotse twegera bamwe muri bo tukagirana ibiganiro bigamije kwerekana ibyo bagezeho.
Martin Rutagambwa, umwe mu Banyarwanda babaye mu Bubiligi, ‘IGIHE/Belgique’ twaramusuye aho yatangiye ibikorwa mu Rwanda, atwereka ibikorwa yagezeho bitandukanye, birimo sosiyete yashinze mu mwaka wa 2012 yitwa "Rutainvest Ltd".
Martin Rutagambwa yagize ati: « u Rwanda n’u Bubiligi byombi ni ibihugu nisangamo ; kimwe ni igihugu cy’amavuko, ku isoko, ikindi ni igihugu cyanyakiriye kandi mpavana ubumenyi, Rutagambwa akomeza agira ati: kubera ko nize ibijyanye n’ubwubatsi, nahise ngira igitekerezo cyo kugura amamashini asiza imihanda kandi akora ibintu bitandukanye mu by’ubwubatsi, nkaba naratangiriye ku mafaranga miriyoni magana abiri na mirongo itanu (300.000€) mu gutangize uwo mushinga. »
Akomeza agira ati : « Nagize n’amahirwe nkorana n’ibigo ibizwi hano mu Rwanda bingirira icyizere aho akazi kagenda neza, ibyo bigo bimwe twakoranye harimo Cotraco, Ingenialing, Real Contractors n’abandi bikorera ku giti cyabo batandukanye baba batsindiye amasoko.
Uretse gusa ibijyanye n’amamashini y’ubwubatsi, Rutagambwa afite n’undi mushinga yatangiye gukora mu bwubatsi bw’amazu (appartements) aho yagize ati: ubu ndimo ndubaka ayo amazu azaba ari 5 nteganya kuzajya nkodesha n’abayifuza.
Mu kiganiro Rutagambwa yagarutse kandi no ku nzitizi ahura nazo mu kazi ke, nko kuba ibura ry’abakozi b’Abanyarwanda bazobereye ibya technique bituma bakoresha abanyamahanga batazi batizeye neza, rimwe na rimwe bakaba banabahemukira.
Aha atanga urugeri rw’ibyamubayeho, aho agira ati: « Izi mashini nkoresha zisaba abahanga bazi kuzikoresha neza no kuzikora iyo zapfuye, bikaba bisaba kenshi kujya kubashaka hanze nko muri kenya, Tanzaniya n’ahandi, akaba ariyo mpamvu naje gushaka umwe mubamfashaga kuzikora no kuzitwara uturuka mu gihugu cya Tanzaniya dukorana imyaka 2, nyuma aza guhinduka ankorera nabi cyane atangira kunyiba yishakira inyungu ze agera n’aho yica imashini ku bushake ayishyira muri moteur ibiyangiza aho gushyiramo amavuta akwiye, ubu ibyo byuma byapfuye bikaba byaranteye igihombo cya miriyoni mirongo ine n’enye z’amanyarwanda nzabitangaho ngo imashini yongere gukora. Ibi nibyo nakubwira nka zimwe mu nzitizi zikomeye zirimo n’ubugome nahuye nazo zo kutagira Abanyarwanda bazobereye mu gukoresha izi mashini. Impamvu mvuze ibi ni uko usanga gukorana n’Abanyarwanda bitanga icyizere kurusha kujya kuzana abantu b’abanyamahanga, aha hakaba hakwiye amahugurwa umuntu yazareba uko byagerwaho mu minsi iri imbere… Iki kibazo nkaba narakigejeje muri Polisi ikaba ubu irimo ishakisha uwabikoze, kuko yamaze kubikora ahita ahunga. »
Rutagambwa akomeza avuga ko atacitse intege, kuko ngo ibintu byose mu buzima birigisha, kandi gutera imbere bisaba gukorana umuhate n’ubwenge, bigeretse ku bushishozi no kunoza umurimo.
karirima @igihe.com



















TANGA IGITEKEREZO