00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukwirakwiza murandasi yihuta kandi ihendutse mu mashuri bimaze gutwara asaga miliyari 38 Frw

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 March 2024 saa 07:44
Yasuwe :

Minisiteri y’uburezi y’Uburezi yafunguye umushinga uri gufasha amashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza, kubona murandasi yihuta kandi ku giciro gito.

Uyu ni umushinga wiswe ‘Smart Education Project’ aho ku bufatanye na Leta y’u Bushinwa hashyizweho ikoranabuhanga ku buryo aya mashuri azajya abona murandasi yihuta kandi ku giciro gito.

Uyu ni umushinga uzagerwaho binyuze mu bubiko bubiri bw’amakuru (Data center), bwubatswe muri Kaminuza y’u Rwanda harimo ishami rya Gikondo n’irya Huye.

Ubu bubiko bw’amakuru bufite imimaro ibiri harimo gutanga murandasi yihuta kandi ihendutse kuri aya mashuri, ndetse no kuba hashyirwamo imfashanyigisho zitandukanye ku buryo abazikeneye bazibona ku buryo bworoshye.

Uyu mushinga watangiye mu 2018 gusa watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera za 2023, umaze kugeza mu mashuri na kaminuza 500, biteganyijwe ko uzagezera ku 1 500 yo hirya no hino mu gihugu. Umaze gushorwamo miliyoni 30$ ubwo ni asaga ni asaga miliyari 38Frw.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze uyu mushinga ugiye gufasha amashuri na kaminuza kubona murandasi yihuse kandi ihendutse bizoroshya imyigishirize.

Ati “Mu burezi tumaze igihe turi muri gahunda yo gukwirakwiza murandasi mu mashuri, kenshi na kenshi ikibazo twahuraga nacyo ni uko yabaga ari nkeya abanyeshuri n’abarimu ntibabashe kuyigeraho ugasanga iragarukira ku buyobozi gusa. Uyu mushinga rero icyo tumaze iminsi dukora ni ukongera ubushobozi bwa murandasi ari na none tunareba ku giciro.”

Yakomeje agira ati “Kugira ngo tubigereho Leta y’u Rwanda yashatse ubushobozi kugira ngo twagure umuyoboro wa murandasi, hari amashuri amwe n’amwe twatangiranye kugira ngo turebe ko bikora, uyu munsi barayikoresha ngo turebe uko ikora ese irihuta aho bikora turabona ko bigenda neza.”

Yakomeje avuga ko ibi bizatuma amasomo arushaho gutangwa mu buryo bwihuse, bityo asaba abayobozi b’ibigo gukomeza kuyibungabunga no kuyisakaza mu bigo.

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond, yashimye Minisiteri y’Uburezi kuba yarabahaye icyizere kandi ko bizafasha kwagura imyigishirize.

Ku ruhande rw’amashuri na kaminuza byatangiye gukoresha iyi murandasi bavuze ko yaje ikenewe kuko ituma barushaho kuyibona mu buryo bwihuse kandi buhendutse ukurikije iyo bari basanzwe bakoresha.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri ICK, Samarwa Jean Marie Vianney, yavuze ko kimwe mu bintu byabahendaga nka kaminuza ari ukubona murandasi none ubu igiciro cyagabanutse.

Ati “Turi imwe muri kaminuza zabonye iyi murandasi mu mezi atatu ashize, tuyibonye harimo inyungu nyinshi amwe mu mafaranga menshi kaminuza yigenga isohora harimo ayo kugura murandasi, bituma iyo ari menshi hari ubwo hagurwa nke kandi idakora neza.”

“Iyi murandasi twahawe iri ku giciro cyiza kandi ikaba inakora neza navuga ko ari inyungu nyinshi, ikindi ndibuka muri Covid-19 twasabwe kwigisha binyuze ku iyakure twaragowe cyane kubera murandasi ariko ibi bigiye kudufasha kwigisha muri ubu buryo ndetse no kuba abarimu baturuka hanze babasha kwigisha bari mu bihugu byabo, turashimira MINEDUC na Leta y’u Rwanda.”

Ibi abihuje n’Umuyobozi wa IPRC Karongi, Ingabire Dominique, wavuze ko uyu mushinga watumye igiciro batangaga bagura murandasi cyaragabanutse ndetse n’abanyeshuri bakabasha kuyikoresha mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Uyu mushinga watangiranye n’amashuri arenga 500 gusa ugenewe 1 500 MINEDUC irateganya ko ubushobozi ni bukomeza kuboneka uzagera ku mashuri yose yo mu gihugu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri ICK, Samarwa Jean Marie Vianney, yavuze ko kimwe mu bintu byabahendaga nka kaminuza ari ukubona murandasi none ubu igiciro cyagabanutse
Ububiko bw'amakuru buzafasha kubika neza amakuru no gusakaza murandasi yihuta
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze uyu mushinga ugiye gufasha amashuri na kaminuza kubona murandasi yihuse kandi ihendutse
Amashuri yatangiye gukoresha iri koranabuhanga avuga ko yabonye murandasi yihuta kandi ihendutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages