00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gusakaza umuyoboro wihuta wa 4G LTE byahesheje u Rwanda igihembo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 May 2015 saa 09:27
Yasuwe :

Nyuma y’uko u Rwanda rutangiye gukwirakwiza umuyoboro wa internet yihuta wa 4G LTE hirya no hino mu gihugu ku bufatanye na Korea Telecom; kuri ubu uyu mushinga wamaze kwegukana igihembo mpuzamahanga.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Guverinoma y’u Rwanda n’isosiyete ikomeye y’itumanaho y’Abanyakoreya (Korea Telecom) batangije umuyoboro wa internet ya 4G LTE, uzatuma u Rwanda rushobora kugira internet yihuta, ishobora kugera ku bantu benshi kandi ihendutse.

Umushinga wo gukwirakwiza umuyoboro wa 4G LTE bigendanye no guhanga udushya mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga ry’itumanaho mu Rwanda, wahawe igihembo mu gihugu cy’u Bwongereza mu Mujyi wa London kuwa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2015.

Uyu mushinga washimwe kubera gahunda yawo y’ubucuruzi igendeye ku bufatanye bw’abikorera ndetse na leta, no kuba uyu muyoboro usakara ku buryo bwihuse, ukazaba wamaze gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu ku kigero cya 95 ku ijana (95%) bitarenze umwaka wa 2017.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yishimiye ki gihembo cyahawe u Rwanda

Nyuma yo gushyikirizwa icyo gihembo, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean-Philbert Nsengimana, yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda irashimira ikigo cya Korea Telecom ku bw’iki gihembo, ndetse by’umwihariko turashimira Perezida Paul Kagame ku bw’icyerekezo cye cy’uko ikoranabuhanga rikomeza guteza imbere igihugu, tukaba dukomeza gukangurira abatanga serivisi ziva ku muyoboro mugari gukomeza kuzisakaza mu kuzamura ubukungu no gufasha Abanyarwanda.”

Uku gushyiraho uyu muyoboro wihuse bizakomeza gufasha kwihutisha ikoranabuhanga mu Rwanda, guhanga imirimo ndetse no kuzamura iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu muri rusange.

Iki gihembo kije kandi nyuma y’iminsi mike u Rwanda ruje ku isonga ku Isi mu guteza imbere Ikoranabuhanga, nk’uko bishimangirwa n’icyegeranyo cyasohowe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu cyerekana uko Ikoranabuhanga ryitabirwa gukoreshwa hirya no hino ku isi (The Global Information Technology Report) cyasohotse muri 2015.

Aho u Rwanda rwaherewe icyo gihembo
Minisitiri Nsengimana nyuma yo kwakira icyo gihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages