00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bitaro bya Gitwe bigeze he?

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 June 2020 saa 05:53
Yasuwe :

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 11 Kanama 2020, nibwo mu Bitaro bya Gitwe biherereye mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango hatangiye ibikorwa byo gucukura hashakishwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni nyuma y’uko ubuhamya butandukanye bwagiye butangwa bugaragaza ko ahubatswe ibyo bitaro hagiye hicirwa Abatutsi muri Mata 1994 bakajugunywa mu myobo ihari.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse, kuri uyu wa Gatanu yabwiye IGIHE ko bamaze kubona imyobo kandi hari icyizere ko imibiri nayo baza kuyibona.

Ati “Icyobo twamaze kukibona ariko imibiri ntiturayigeraho; ni icyobo kimwe twabonye kandi hari icyizere ko n’imibiri tuza kuyibona, ibikorwa byo gucukura birakomeje.”

Ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri mu gikari cy’Ibitaro bya Gitwe biri gukorwa ku bufatanye bwa Ibuka, Leta, abarokotse Jenoside n’abaturage.

Ni kenshi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bagiye bagaragaza ko hari ababo biciwe mu bice by’ahubatse Ibitaro bya Gitwe kandi imibiri yabo itigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, basaba ko yashakishwa.

Ku itariki 10 Kamena nabwo hongeye gutangwa amakuru avuga ahandi hajugunywe imibiri muri ibyo bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, aherutse kubwira IGIHE ko amakuru yakusanyijwe agasesengurwa yaberetse ko mu Bitaro bya Gitwe hashobora kuba hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo bafata umwanzuro wo kuyishakisha.

Ubuhamya bwatanzwe mu bihe bitandukanye nibwo bwatumye hafatwa icyemezo cyo gushakisha imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Bitaro bya Gitwe
Mu gikari cy'Ibitaro bya Gitwe ni ho habonetse icyobo bivugwa ko cyajugunywemo Abatutsi mu 1994

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages