Gatabazi yabitangaje ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Burera, mu muhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu iterambere ry’abaturage, aho mu Murenge umwe wa Cyanika mu Karere ka Burera, hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni zisaga icyenda.
Guverineri Gatabazi yabwiye abaturage ko aho kugira ngo bashore amafaranga yabo mu biyobyabwenge, bayakoresha mu bindi bikorwa bizamura ubukungu bw’Igihugu.
Ati “Iyo bavuze ibiyobyabwenge, uhita wumva n’ububi bwabyo, amafaranga ashowemo aba ari ugutera inkunga umwanzi w’Igihugu, kuko ibintu ugura uwo ubihaye akica umugore we cyangwa umugabo, agafata ku ngufu na cya kibazo duhora duhanganye nacyo cy’abana baterwa inda zitateguwe kikiyongera, amakimbirane mu ngo akavuka n’ibindi, ntabwo uwomuntu aba akunda Igihugu n’abagituye.”
Bamwe mu baturage bo muri iyi Ntara cyane abaturiye imipaka, bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’ibiyobyabwenge kandi bahagurukiye kubirwanya.
Majyambere Frederick yagize ati “Nta muntu n’umwe twabonye wishoye mu bucuruzi bw’Ibiyobyabwenge ngo akire yubake inzu z’igitangaza, ahubwo yimaraho n’ibyo atunze bikarangira anafunzwe. Iyo afite umuryango aba awusize mu manegeka y’ubuzima bubi, niyo mpamvu natwe twiyemeje kubihagurukira dufatanije n’inzego z’umutekano”.
Umwaka ushize mu Ntara yose y’Amajyaruguru hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 40
Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019, mu Turere twa Gicumbi, Burera, Gakenke na Rulindo naho hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 191 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO