Gushyira amafaranga mu Kigega cy’Agaciro ni ugushimangira ihame ry’agaciro gakwiye Abanyarwanda nk’uko Minisitiri w’Intebe yabishimangiye, bikaba kimwe mu bizatuma igihugu kigera ku ntego kihaye, hatabanje gutega amaboko amahanga.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yifatanije n’ abaturage b’Akagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu muganda rusange ngarukakwezi wakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira, ahabagawe imirima y’ibigori by’abaturage bibumbiye mu matsinda y’abatishoboye.
Bumwe mu butumwa yabahaye nyuma y’umuganda yagarutse ku gushimangira uburyo abaturage bagomba kumva neza ikigega cy’Agaciro agira ati “[…] amafaranga dushyira muri iki kigega nk’uko duhora tubikangurirwa ni yo azadufasha gushimangira ihame ry’agaciro kadukwiye nk’Abanyarwanda.”
Yibukije Abanyarwanda bose, baba abari mu gihugu ndetse no mahanga ko bakwiriye gukomeza gushyiramo inkunga yabo, ngo bose bagire uruhare mu kwiyubakira igihugu.
Minisitiri w’Intebe Murekezi kandi yibukije abaturage ko ubuhinzi n’ubworozi ari yo shingiro y’iterambere, ati “Igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi gitera imbere. Ubuhinzi n’ubworozi ni bwo bugaburira inganda, ariko ni na bwo butugaburira twese”.
Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ishaka ko ubuhinzi mu Rwanda buzatunga abaturage bagasagurira isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga.
Minisitiri w’Intebe yaboneyeho gusaba Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kurushaho kwisunga banki n’ibigo by’imari iciriritse no kubibyaza umusaruro.
Yashimangiye ko abantu bose bakwiriye gutinyuka gukorana na banki hanyuma amafaranga baba bagurijwe bakayashora mu bikorwa bibungura kandi byungura igihugu, hakazirikanwa intego yafashwe muri iki cyumweru igira iti: “Izigamire uyu munsi ugire ejo heza”.
Umurenge wa Gahanga ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, ukaba ugizwe ahanini n’igice cy’icyaro, ari nayo mpamvu nk’uko byemejwe na Paul Jules Ndamage Umuyobozi w’aka karere, abahatuye bahora bashishikarizwa kwita ku buhinzi, cyane ko uyu murenge unaturanye cyane n’uruzi rwa Nyabarongo, bityo bakaba badashobora gutaka izuba.
Uyu muganda wakozwe mu mirima iri ahazubakwa Sitade nkuru y’igihugu, hafite ubuso bwa hegitari 66; ahangana na hegitari 46 hakaba ari ho hahinze ibigori ari na ho habagawe hakanashyirwamo ifumbire mvaruganda, mu gihe ahasigaye hangana na hegitari 20 hahinze ibishyimbo, aha hose hakaba harabaye hatijwe imiryango 217 y’abatishoboye.
Ushobora gukanda hano ukareba andi mafoto.
Foto: Primature



















TANGA IGITEKEREZO