Gizenga watanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntiyemerwe, yahamagariye abarwanashyaka be kuzatora Shadary ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila.
Ku wa Gatandatu nibwo umuhungu we Lugi Gizenga usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho wa Palu yagejeje ku barwanashyaka baryo icyifuzo cya se.
Bamwe mu bashyigikiye Gizenga bagaragaza ko batishimiye umwanzuro wafashwe n’uyu mukambwe w’imyaka 93, aho bavuga ko batumva ukuntu bazashyigikira umukandida watanzwe na Kabila, mu gihe nyir’ubwite batamushyigikiye mu 2011.
Jeune Afrique ivuga ko ibi bishobora kuba ari uburyo Gizenga umaze gusaza ariko ugifite benshi bamushyigikiye mu Burengerazuba bw’igihugu, ashaka gukoresha mu guhangana na Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe nawe ubarizwa muri Palu.
Muzito nawe watanze kandidatire ariko ntiyemerwe, aherutse gukurwa ku mwanya w’Umunyamabanga uhoraho wungirije wa Palu. Ntiyifuza ko iri shyaka rigira aho rihurira na Kabila.
Muzito uba muri Afurika y’Epfo yavuze ko ari igisebo ku gihugu, kubera ko Shadary nta gahunda n’imwe ifatika afitiye RDC uretse kuzashyira mu bikorwa ibyo azajya ategekwa na Kabila gusa.
Bamwe mu bari barihuje na Palu barimo depite Henri-Thomas Lokondo, bavuga ko uyu mwanzuro iri shyaka ryafashe utabareba dore ko batabanje kugishwa inama, bagashimangira ko ariko nk’ishyaka ryigenga rifite uburenganzira bwo gushyigikira uwo rishaka.
Amatora yo gushaka uzasimbura Kabila ateganyijwe mu Ukuboza 2018 akomeje kutavugwaho rumwe, abatavuga rumwe na leta bavuga ko nta kabuza hazabamo uburiganya.



















TANGA IGITEKEREZO