Ibi Minisitiri Johnston Busingye yabivuze nyuma y’ibiganiro byahuje imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu bihugu byakolonijwe n’ubwongereza, ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ishyingirwa ry’agahato mu gihe cy’amakimbirane.
Minisitiri Busingye yavuze ko ari ikibazo cyo gushyingira abakiri bato gihangayikishije n’ ubwo nta mibare igaragaza uko iki kibazo gihagaze mu Rwanda.
Yagize ati: “Iki ni ikintu tugomba guhagurukira kuko umwana washyingiwe, uba wamwandikiye urwandiko rw’ ubuzima bubi. Iyo adacikirije amashuli gusa, acikiriza amashuli n’ ubuzima bwe bundi yagombaga kuzabaho. Akaba umubyeyi ukiri muto, n’ abana be bakagira iyo ngaruka ikomoka kuri nyina, ubukene bukamuzenguruka, ingaruka zabyo zikagera no kubamukomokaho.”
Nirere Madeleine uyobora Komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu avuga abana bashyingirwa imburagihe bagabanutse cyane, ndetse hashyizweho gahunda zo kwigisha umwana w’umukobwa kuko ni we icyo kibazo kireba cyane.
Umwe mu bakobwa baganiriye na Igihe utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko asanga gushyingirwa ku myaka 21 bifite akamaro kanini.
Yagize ati: “Ndumva umukobwa akwiye gushaka ageze ku myaka 21, kuko aba afite ibitekerezo bihagije, amaze kubona ibintu byinshi, aba amaze kureba abamuruta, bigatuma kuri iyi myaka ashaka afite ikigendererwa, akora ibyo yakabaye akwiriye gukora. Ariko iyo ushatse munsi y’ iyi myaka nta kintu uba uzi, niyo mpamvu ubona bamwe bashaka bakananirwa bakavayo, kubera ko yashatse atarageza igihe.”
Undi wo mu murenge wa Kimihurura we yabwiye Igihe ko gushaka uri muto asanga ntacyo bitwaye, ati: “Nkanjye nashatse mfite imyaka 17, kandi nararwubatse rurakomera. N’ ubwo umwanzi yantwaye umugabo, nasigarabnye abana batandatu kandi ndabarera.”
Itegeko ry’ umuryango riteganya ko imyaka yo gushyingirwa mu Rwanda ari 21, icyaha cyo gushyingira imburagihe itegeko rigihanisha igifungo kiri hagati y’ amezi 6 n’ imyaka 2 y’ igifungo, cyangwa se uwagikoze akaba yacibwa ihazabu ya 300000 kuzamura.
Rabbi Malo Umucunguzi



















TANGA IGITEKEREZO