Ibi bigakorwa nyuma yo kwemererwa gahunda yo gusuzumisha ikinyabiziga no kwishyurira icyo kinyabiza.
Bimwe mu bisuzumwa ku kinyabiziga ni: Uburyo amapine agororotse, uburyo ama feri y'imbere n'inyuma afata, uburyo imodoka yihanganira imikuku, uburyo imodoka isohora umwotsi n'ibindi. Iyo ikinyabiziga kitujuje ubuziranenge nyiracyo ahabwa iminsi 14 yo kujya gukosoza amakosa.
Gahunda yo gusuzumisha ibinyabiziga itangira saa kumi n’ebyiri za mugitondo ikarangira saa sita z'ijoro, naho ku wa Gatandatu w'umuganda serivisi z'ikigo zitangwa kuva saa sita z'amanywa kugeza saa sita z'ijoro, ku minsi y'ikiruhuko igenwa n'amategeko ikigo ntigikora.
Ubugenzuzi bw’ibinyabiziga mu Rwanda, ni kimwe mu bikorwa byashyizwemo, bitewe n’uko kuri ubu mu gihugu hamaze kugera ibinyabiziga byinshi, kandi byose bikaba bigomba gusuzumwa kugira ngo ababigendamo babe bizeye umutekano wabo mu bijyanye n’ubwirinzi bw’impanuka.
Ukeneye gusuzumisha icyinyabiziga yaka gahunda ku rubuga Irembo, cyangwa kuri telefone yandika *909# ugakurikiza amabwiriza. Kwaka gahunda iyo bigenze neza ubona numero yo kwishyuriraho nyuma ukabona ubutumwa bugufi bukubwira umunsi, italiki n'isaha yo gukoresha.
Usibye igiciro cyagenwe n'itegeko kandi cyishyurirwa kuri banki, nta yandi mafaranga asabwa umuntu uje gusuzumisha ikinyabiziga cye.
Polisi y’igihugu itangaje ibi nyuma y’uko hari amakuru ifitiye gihamya ko hari abashoferi cyangwa abiyita abakomisiyoneri baka ba nyir'imodoka, cyane cyane abadashobora kuzitwarira ngo bazisuzume, amafaranga y'umurengera bavuga ko bayaha abapolisi ngo kugira ngo bemererwe iyi serivisi, igashimangira ko ibi ari ruswa bigomba gucika.




Ibitekerezo 0