Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu ntara y’Amajyepfo barishimira uko bafashijwe mu kubona imodoka no kudacibwa amafaranga y’umurengera nk’uko byahozeho mu bihe byashize.
Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda bicaye hamwe banoza uko abanyeshuri bajya bafashwa gutangira amashuri no gutaha nta kibazo cyo kubura imodoka.
Ku wa kane tariki ya 24 Nyakanga 2013, abanyeshuri bo mu ntara y’Amajyepfo batashye nk’uko byari biteganyijwe na Minisiteri y’uburezi.
Mu kiganiro IGIHE twagiranye n’abanyeshuri bari baturutse mu bigo bitandukanye byo muri iyi ntara, batangaje ko nta kibazo cyo kubura imodoka cyangwa gucibwa amafaranga menshi nk’uko byahoze.
Maombi Sabine, umunyeshuri mu mwaka wa gatanu w’ibaruramari muri Acej Karama, yagize ati “ nta kibazo cyo kubura imodoka twagize nk’uko byahozeho ndetse no gucibwa amafaranga menshi, imodoka zaje kudufata mu kigo.”
Ibi kandi abihuriyeho n’abanyeshuri batandukanye biga muri ENP/TTC Muhanga, abiga muri GSO Butare n’abiga muri Saint Joseph Kabgayi, bose badutangarije ko izi modoka zagiye zibasanga mu bigo bigamo.
Ku banyeshuri bitegeye na bo ngo nta kibazo bigeze bahura na cyo kuko imodoka zimenyerewe ku izina rya “Twegerane” zitigeze zibaca amafaranga nk’uko Nkundwanayo Dan na Munezero Clarisse biga mu myaka ya gatanu no mu wa gatandatu muri ENP/TTC Save babitangarije IGIHE.
Aba banyeshuri kandi bakomeje kuvuga ko no mu nzira aho bagiye banyura nta bagenzi babo bigeze babona ku mihanda babuze imodoka, nk’uko byahoze twanabagejejeho mu nkuru zacu.
Muri iri taha ry’abanyeshuri basabwa gutaha bambaye umwambaro w’ishuri kugira ngo babe abaherwaho mu gushakirwa imodoka no kurengerwa n’inzego zitandukanye.
Inama zinoza iki cyiciro zakunze guhuza Mininfra, Mineduc, Polisi y’Igihugu, RURA, Onatracom, ATPR na Rwanda Federation of Transport Cooperatives (RFTC). Uku gutaha mu byiciro, habanza uturere two mu ntara y’Amajyepfo, na tumwe mu turere two mu ntara y’Iburengerazuba n’abo mu mujyi wa Kigali ari na bo bajya gutangira mbere y’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO