00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutanga ibice by’umubiri nyuma yo gupfa biracyari inzozi mu Rwanda

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 1 July 2013 saa 10:32
Yasuwe :

Gahunda yo gufashisha ibice by’umubiri nyuma yo gupfa mu Rwanda ngo bihabwe abarwayi babikeneye iracyari kure mu kwitabirwa no gutangira mu gihe hataraboneka ibikoresho byabugenewe ndetse n’ububiko buhagije.
Ibice by’umubiribi bikunze kwifashishwa umuntu abiha mugenzi we harimo impyiko, imitsi, umutima, ibihaha, amaso, amagufwa, n’umubiri (uruhu).
Dr Wane Justin, ukuriye icyiciro cya serivisi zo gusuzuma abarwayi n’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe umwami Faycal (Treatment and Diagnostic (…)

Gahunda yo gufashisha ibice by’umubiri nyuma yo gupfa mu Rwanda ngo bihabwe abarwayi babikeneye iracyari kure mu kwitabirwa no gutangira mu gihe hataraboneka ibikoresho byabugenewe ndetse n’ububiko buhagije.

Ibice by’umubiribi bikunze kwifashishwa umuntu abiha mugenzi we harimo impyiko, imitsi, umutima, ibihaha, amaso, amagufwa, n’umubiri (uruhu).

Dr Wane Justin, ukuriye icyiciro cya serivisi zo gusuzuma abarwayi n’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe umwami Faycal (Treatment and Diagnostic Support Services Division), atangaza ko hari Abanyarwanda bagira ubushake mu kuba batanga ingingo zabo z’umubiri ariko ntibikorwa kuko mu gihugu hataraboneka ububiko n’ibikoresho byo kubaga byabugenewe.

Dr Justin agira ati “Gufashisha ibice by’umubiri nyuma yo gupfa ni igikorwa gihenze kandi gikomeye ku buryo gisaba ibikoresho byo kubaga ndetse n’ububiko bigezweho.

Ubu buryo buboneka gusa mu bihugu byateye imbere nk’Amerika, u Bwongereza, u Bushinwa, u Buhinde n’ibindi.”

Dr Wane akomeza avuga ko ubu mu Rwanda hifashishwa impuguke zivuye muri biriya bihugu mu gufasha abatanga cyangwa bahabwa n’abo mu miryango yabo bakiri bazima bimwe mu bice nk’impyiko n’amaso ku barwayi babo baba babikeneye.

Mu bihugu byateye imbere nk’ibyo twavuze haruguru gutanga ibice by’umubiri byabaye igikorwa kimenyerewe nk’uko tubikesha alloleciel.fr.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages