00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Gutanga serivisi inoze ni inshingano ya buri wese"

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 31 August 2013 saa 12:28
Yasuwe :

UNA-Rwanda ikomeje ibikorwa byayo byo gushishikariza Abanyarwanda ko habaho impinduka mu mitangire ya serivisi mu nzego zose, ibi bikazagerwaho buri wese abigizemo uruhare ku bufatanye n’abanyeshuri biga muri za Kaminuza.
Umuryango nyarwanda ugamije kuba ikiraro hagati y’abatuye isi n’Umuryango w’Abibumbye, (United Nations Association-Rwanda) hagamijwe kureba niba inshingano zayo zigezwa ku batuye Isi ku buryo bunoze.
Mu kiganiro abayobozi b’uyu muryango bagiranye n’abanyamakuru i (…)

UNA-Rwanda ikomeje ibikorwa byayo byo gushishikariza Abanyarwanda ko habaho impinduka mu mitangire ya serivisi mu nzego zose, ibi bikazagerwaho buri wese abigizemo uruhare ku bufatanye n’abanyeshuri biga muri za Kaminuza.

Umuryango nyarwanda ugamije kuba ikiraro hagati y’abatuye isi n’Umuryango w’Abibumbye, (United Nations Association-Rwanda) hagamijwe kureba niba inshingano zayo zigezwa ku batuye Isi ku buryo bunoze.

Mu kiganiro abayobozi b’uyu muryango bagiranye n’abanyamakuru i Kigali ku wa 30 kanama 2013, bavuze hagiye gutangizwa igice cya kabiri cyo gushishikariza Abanyarwanda gutanga serivisi nziza, hahugurwa abanyeshuri biga muri Kaminuza eshanu zo mu Rwanda.

Kamanzi Jackline uhagaririye UNA –Rwanda yagarutse ku mpamvu bibanda ku guhugura abanyeshuri bo muri Kaminuza. Agira ati «Kuba abanyeshuri bo muri Kaminuza baturuka imihanda yose, ku bahugura ku mitangire ya serivisi bizagira ingaruka nziza ku Banyarwanda bose, kuko bazajya bashyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo muri Kaminuza aho biga, banabishyire mu bikorwa bageze iwabo mu mu mirenge bavukamo.”

Yakomeje avuga ko hirya no hino usanga abantu bahabwa serivisi mbi bakihangana, mu gihe uwayibahaye atababajwe n’ibyo akoze, ngo abisabire imbabazi. Kamanzi asanga uyu ari umuco mubi ukwiye gucika mu banyarwanda, kuko bitanga isura mbi ku gihugu, bikanadindiza iterambere ry’abagituye.

Uwizeye Solange umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, yatangaje ko gutanga serivisi nziza bikiri imbogamizi mu nzego zitandukanye.

Uwizeye yagize ati «Mu gihe hari izindi nzego u Rwanda ruzamo ku isonga mu kuba indashyikirwa, gutanga serivisi nziza biracyari inyuma. Ariko kandi hari byinshi bikorwa birimo gushihsikariza abantu kunoza imikorere, kandi hari icyizere ko bizagerwaho, kuko hamwe na hamwe tubona hari impinduka nziza zitangiye kugaragara.”

Mbabazi Zakhia Umukozi muri RDB yavuze ko ikibazo cy’imyumvire aricyo gituma abatanga serivisi badafata neza ababagana, ariko ko hari byinshi bimaze kugerwaho, kandi ko hari icyizere. Kuva aho hagiriyeho inzego zitandukanye zishinzwe gukangurira abantu gutanga serivisi nziza, ndetse hagatangwa n’ibihembo ku bayitanga neza, hari intabwe imaze guterwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages