Gutinda kwandikisha abana kw’ababyeyi mu gihe cy’ibiruhuko, byatumye amasomo adatangirira igihe, nk’uko byagenwe na ministeri y’uburezi.
Bimwe mu bigo by’amashuri yasuwe na IGIHE.com kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Mutarama 2015, byagaragaraga ko ababyeyi barimo bandikisha abana, abandi na bo berekwa ibyumba by’amashuri bazigamo.
Sangwa Olive, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri ya Nyanza, mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ababyeyi batinze kwandikisha abana, akaba ari yo mbogamizi bahuye na yo mu kudatangirira igihe.
Yagize ati: “Nta zindi mbogamizi twahuye na zo uretse ababyeyi batinze kwandikisha abana ntibubahirize igihe, ni yo mpamvu mubona abanyeshuri benshi hanze.”
Yakomeje avuga ko batangiye kwandika abana bashya mu kiruhuko, ariko ko ababyeyi batabyitabiriye kuko ngo banditse abana 200 kandi baragombaga kwandika abagera kuri 500.
Abandi babyeyi umunyamakuru wa IGIHE.com yasanze baje kwandikisha abana, bavuze ko hari igihe babura amafaranga yo kwandikisha abana mu gihe cy’ ibiruhuko.
Umwe muri aba yagize ati: “Uyu ni wo mwanya nabonye, kandi nibwo nabonye n’udufaranga.”
Undi na we yunzemo ati: “ Nta mafaranga nari mfite, ariko iyo mbonera amafaranga rimwe mba naramwandikishije mu biruhuko”.
Gutinda gutangiza abana bishobora kugira ingaruka ku banyeshuri aho bishobora gutuma badasoza amasomo yateganyijwe muri iki gihembwe cyatangiye kuri uyu wa 26 Mutarama 2015.



















TANGA IGITEKEREZO