Mu buryo rusange, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, buri wese ahirimbanira kugera ku nzozi ze z’ubukwe. ‘Erega ni nabyo kuko uba ari umunsi w’agaciro’
Ni ko guhirimbana kwa buri umwe, ngaho mu ntwererano, ngaho mu mitungo asanganwe, uwo bibanye bike akaguza inshuti n’abavandimwe, undi we ubona amafaranga afite atamufasha kugera ku nzozi ze z’ubukwe, ntibimubuza kugana banki.
Ni kenshi abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bashishikarije abanyarwanda kudasesagura no kudakora ubukwe buhenze. Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Odda Gasinzigwa ni umwe mu babaye ku isonga muri ubwo bukangurambaga, kugeza n’aho inama y’igihugu y’umushyikirano ya 2013 ifashe umwanzuro wo kubyigisha abanyarwanda bose.
Kubishishikariza abantu ni kimwe ariko kubikora ni ikindi, gusa ubuhamya bw’abakoze ubukwe buhenze bugaragaza ingaruka z’ibifatika n’ibidafatika.
1. Kugarizwa n’ubukene nyuma y’ubukwe
Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE bavuga ko ingaruka ya mbere abantu bakoze ubukwe buhenze bahura nayo iyo batizigamye ari iy’ubukene.
Muhizi Alphonse utuye mu Kagari ka Mumena umurenge wa Nyamirambo yagize ati “ Iyo menya ko ikibazo cya mbere umuntu wakoze ubukwe buhenze ahura nacyo nyuma y’ubukwe ari ubukene si nari gutekereza gukora ubukwe nk’ubwo nakoze mu buzima bwanjye ahubwo nari gukoresha ubuhendutse amafaranga asigaye nkayakoramo indi mishinga”.
2.Umwiryane mu muryango
Bamwe mu bagabo bakoze ubukwe buhenze bagamije kugira ngo bagaragare neza imbere ya bagenzi babo bavuga ko iyo umugabo atizigamye amafaranga ahagije nyuma y’ubukwe agirana ubwumvikane buke n’umufasha we.
Munezero (izina ryahinduwe) yagize ati “Iyo wihaye gukora ubukwe buhenze ushaka ugaragarize umugore wawe ko uri umuntu ukomeye iyo burangiye ugashaka gusubira muri bwa buzima buciriritse kugira ngo urihe amadeni umugore nti mwumvikana pe!”.
3.Kuriha amadeni
Umugabo utarashatse kuvuga izina rye avuga ko nta kintu kijya kimubabaza nko kubona umuntu ari kwishyura imyenda y’amafaranga yafashe kugira ngo akore ubukwe.
Ati “Bibaho rwose ukumva umuntu arikwishyuzwa amafaranga yafashe nko ku kazi kugira ngo akore ubukwe ku buryo ari hahandi unasanga iyo ayabuze bateza utwe”
4.Kuba iciro ry’imigani
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko umuntu wese wakoze ubukwe buhenze nyuma agahura n’ikibazo cy’ubukene atangira kuba iciro ry’imigani mu bamuzi cyangwa se mu gace atuyemo no mubamutahiye ubukwe ku buryo usanga ari we ubutangwaho urugero ahanyu hose
5.Gusenyuka ku ingo
Munezero yakomeje agira ati “None se waba warakoze ubukwe bwa miliyoni Enye cyangwa Eshanu hanyuma mu mezi atatu agatangira kuburara no kwikopesha cyangwa ukimuka mu nzu wakoreyemo ubukwe umugore ntiyahukane?kenshi na kenshi iyo ukoze ubukwe buhenze utariteganyirije cyane utarabyumvikanye n’umugore wawe urugo rurasenyuka”.
6. Kugurisha impano bahawe
Bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko iyo abantu bakoze nk’ubukwe buhenze nyuma y’igihe gito bakaza guhura n’ikibazo cy’ubukene usanga batangira kugurisha zimwe mu mpano bahawe n’inshuti zabo mu muhango y’ubukwe bwabo.
7. Kujya mu nzu ziciriritse
Muri iki gihe hari abantu bajya gukora ubuke barakodesheje inzu zihenze cyane ariko nyuma y’amezi atatu ubukwe bubaye ugasanga bimukiye munzu ziciriritse cyane kubera kugarizwa n’ikibazo cy’ubukene.



















TANGA IGITEKEREZO