00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutwika imirambo biri hafi gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 4 March 2015 saa 10:02
Yasuwe :

Itegeko ryatowe kera rikaba ryari rigitegereje Iteka rya Minisitiri ngo ritangire kubahirizwa, ryagennye ko gutwika imirambo ari bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe.

Iryo tegeko riteganya ko Inama Njyanama y’Akarere ishobora kugena ahantu hamwe cyangwa henshi hazajya hatwikirwamo imirambo ntihagira ikindi gikorwa kihakorerwa.

Njyanama ishobora kugena ko mu gice cyangwa mu Karere kose, itwikwa ry’imirambo ariho rizajya rikorerwa gusa.

Imwe mu mashini zagenewe gutwika imirambo

Uko umurambo uzajya utwikwa

Mu mushinga w’Iteka rya Minisitiri Ushinzwe Umuco [Kuko uko ryemejwe ritarasohoka mu Igazeti ya Leta], hagaragaragamo ko gutwika umurambo bizajya bikorwa hakoreshejwe ifuru yagenewe gutwikirwamo abapfuye. Iyo furu ikaba ikoreshwa n’amashanyarazi kandi ifite umuriro uhoraho ku buryo budahagarara ndetse hakaba n’imashini y’agateganyo isimbura amashanyarazi igihe yabuze.

Gutwika umurambo nabyo bizajya biba bifite amategeko bikurikiza. Mu bizaba bitemewe harimo twika imirambo irenze umwe mu ifuru imwe, kuwutwika utakuwemo imyenda...

Nyuma yo gutwika umurambo, iryo Teka rya Minisitiri ryerekana ko ivu ryavuye mu murambo rifatwa nk’umutungo w’umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta. Icyo gihe
abagize umuryango bakaba bakwemeranywa ko ivu rishyirwa mu gikoresho kimwe (1) cyabugenewe cyangwa bakarigabagabana uko babyifuza.

Ivu ryashyizwe mu gikoresho cyabugenewe rizajya rishyingurwa mu irimbi rusange, iryihariye, mu rugo cyangwa ahandi hantu hagenwa n’abagize umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta, ku muntu wapfuye adafite umuryango.

Imihango n’imigenzo iteganyijwe ko ikorwa mbere yo gutwika umurambo
Si ugupfa gutwika umurambo, hari ibizajya bibanza gusuzumwa birimo:

1° Kugaragaza inyandiko n’abatangabuhamya bemeza iby’iryo twika;

2° Kureba niba impapuro za ngombwa zemejwe;

3° Kureba niba hari icyemezo cy’urupfu gitanzwe na muganga wemewe;

4° Kwandikisha uwapfuye mu gitabo cy’abapfuye kiba mu biro by’umwanditsi w’irangamimerere;

5° Gukura ibikoresho mu murambo by’insimburangingo n’ibindi mbere yo gutwikwa.

Mu buryo bwari bumenyerewe mu Rwanda, umurambo washingurwaga mu isanduku.

Abagiye bavuganiriye na IGIHE kuri iri tegeko barababwaga, bakavuga ko atari umuco, kandi ko bibabaza kubona umuntu wawe atwikwa.

Umwe yagize ati “Gutwika Imirambo ni umuco utari uwa Gikristo cyane ko tubona ko na Yesu yashyinguwe atatwitswe. Gushyingura nibyo bitangiza ibidukikije kuko nkuko Bibiliya ivuga ko umuntu yaremwe mu gitaka kandi azagisubiramo.”

Undi muturage waganiriye na IGIHE ati”N’iyo isanduku bayigejeje mu mva hasi usanga ariho abantu benshi baturika bakarira, babona batangiye gushyiraho itaka...ngaho mbwira noneho batangiye kumutwika ubizi?”

Gushyingura muri iki gihe birakosha

Nubwo hataramenyekana igiciro kizajya kigenda mu buryo bwo gutwika umurambo, hari abagaragaza ko uburyo busanzwe bwo gushyingura buhenze. Aho mu gihe cyo gushyingura bakabunza imitima, kuko bisaba kugura isanduku, n’imva ku batuye mu Mujyi.

Iteka rya Minisitiri Ushinzwe Umuco rigena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu ryawo ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ryo kuwa 13 Gashyantare 2015.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages