Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe aherutse gusaba abagituye mu manegeka ari mu tubande kwimuka bagasanga bagenzi babo mu midugudu ahari amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo, kuko asanga gutura mu nzu itarimo amatara ari ukwibanira na shitani n’imyuka mibi y’ubwoko bwose.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda udasanzwe wabaye mu mpera z’umwaka ushize, Bosenibamwe yabwiye abaturage bo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi bagituye ahabi ko nta cyiza cyo gutura mu manegeka ari mu tubande hirya no hino, kuko ari iwabo w’ibibi byose.
Uyu muyobozi yagaragarije abaturage ko leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo abaturage basanganizwe ibikorwa by’amajyambere aho batuye, bityo bakwiye gutura ahabugenewe kugira ngo ibikorwa remezo bibagereho bitagoranye.
Yagize ati “Ntabwo dushaka ngo hazagire umunya- Kaniga ugituye epfo mu kabande, mu manegeka.Muture neza tubiteho mugubwe neza munywa amazi meza, muture kuri kaburimbo…hanyuma rero wa wundi ugituye mu manegeka azakomeza kuba mu icuraburindi ubuziraherezo arirage n’abuzukuru be.”
Guverineri yunzemo asobanura ko kuba mu nzu itarimo amashanyarazi ari ukwibanira n’imyuka mibi ya Shitani kuko n’ubusanzwe icumbika mu nzu zitarangwamo urumuri.
Yagize ati “Kuba mu nzu itarimo umuriro, kuba ahatari urumuri ni ukubana n’imyuka mibi ya shitani…kubana n’ibiryanyi n’imbeba n’indi myuka mibi yose niho iba yibereye niryo cumbi ryayo…mwese rero mwimuke Gitifu abereke aho bakase imidugudu buri wese aze agure ikibanza ahangaha maze ishanyarazi niriza n’amazi meza bibagereho.”
Abatuye mu murenge wa Kaniga n’intara y’Amajyarugurumuri rusange basabwe gukomeza kubyaza umusaruro ibyiza leta ibagezaho, bakabaho neza kandi bagahesha agaciro igihugu kigakomeza kuba indashyikirwa mu ruhando rw’amahanga.
Ikibazo cy’amashanyarazi kiri muby’ingorabahizi bigoye cyane umurenge wa Kaniga kuko uretse igice gito kibona amashanyarazi aturuka ku murindi wa Byumba, ibindi bice birimo n’ahubatse ibiro by’umurenge biracyari mu icuraburindi, ariko Guverineri yabahaye icyizere ko uzabageraho.



















TANGA IGITEKEREZO