00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Bosenibamwe yakanguriye ubusirimu abakibaho nk’abakurambere

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 21 December 2014 saa 01:32
Yasuwe :

Bosenibamwe Aime, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahanuye abaturage bo mu Karere ka Gicumbi kwagura imitekerereze bakava mu buzima bushushe nk’ubwo abakurambere babagaho, bakabaho ‘Gisirimu’ bijyanye n’icyerekezo u Rwanda ruganamo.
Guverineri Bosenibamwe asanga umuvuduko iterambere ririho utegeka ko abaturage bahindura imyumvire ku bijyanye n’ubuhinzi, bagahinga ibyinjiza ifaranga aho guhinga ibyo basarura bakarya bikarangirira aho. Ubwo uyu muyobozi yasuraga abaturage bo mu murenge wa (…)

Bosenibamwe Aime, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahanuye abaturage bo mu Karere ka Gicumbi kwagura imitekerereze bakava mu buzima bushushe nk’ubwo abakurambere babagaho, bakabaho ‘Gisirimu’ bijyanye n’icyerekezo u Rwanda ruganamo.

Guverineri Bosenibamwe asanga umuvuduko iterambere ririho utegeka ko abaturage bahindura imyumvire ku bijyanye n’ubuhinzi, bagahinga ibyinjiza ifaranga aho guhinga ibyo basarura bakarya bikarangirira aho.
Ubwo uyu muyobozi yasuraga abaturage bo mu murenge wa Kaniga, yabibukije ko Leta ikoresha uko ishoboye kose ngo ibashyirirero gahunda ziborohereza gutera imbere, bityo bakwiye kuzibyaza umusaruro bakazamura imibereho.

Bosenibamwe yasabye aba baturage kuzamura imyumvire mu bihinzi bakava mu buhinzi bwo kurya bikarangirira aho, bakagera ku buhinzi bubyara ifaranga ribateza imbere ku buryo bufatika bakabaho nk’ ‘abasirimu’.
Yagize ati “Ntabwo Leta izabaha ibyo byose ngo mukomeze kubaho nk’abasokuruza babayeho, mugomba kubaho gisirimu. Muzabanze mubitekerezeho kuko ntabwo mwaguma muri iyo mitekerereze ngo agashera kanjye… ngo udusaka twanjye,… utujumba twanjye…, uko ni uko abasokuru bacu babagaho mwe muri abasirimu mukwiye kubaho nk’abajya mu cyerecyezo 2020.”

Guverineri Bosenibamwe yunzemo ati: “Muhinge ibihingwa bitanga amafaranga. Ntabwo mbabujije guhinga ibishyimbo, simbabujije guhinga ibigori ni byiza, ariko mutoranye imboga n’imbuto mwatera muri ayo materasi maze mwongere umusaruro w’imboga maze nimumara kugera ahashimishije mufite umusaruro mwinshi cyane muzambwire.”

Ingoro y’amateka yo kubohora igihugu yitezweho kubaha isoko……
Guverineri Bosenibamwe yibukije abaturage bo mu murenge wa Kaniga ko ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu igiye kubakwa ku Mulindi wa Byumba, bityo bakwiye gutangira gutekereza ku buryo abakerarugendo bazajya bahasura bajya babasigira ku madovize.

Yabasabye ko bakwihutisha gukora amaterasi y’indinganire bagahingaho imboga n’imbuto, nawe akabunganira abasabira icyumba kibafasha kuzibika neza ‘chambre froide’ ku buryo ba mukerarugendo bazajya bazigura zimeze neza, ntibigande kubaha amafaranga ahagije. Ati “Maze abakerarugendo banjye baza babagurire imyaka iri fresh, ifaranga muribike.”

Guverineri w’intara yijeje abaturage bo muri uyu murenge ko kuba ariwo watangiriyemo urugamba rwo kubohora igihugu, bafite amateka akomeye kandi bakwiye kuba intangarugero barangwa n’iterambere rizabafasha kwigira.

Zimwe mu mbogamizi z’ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi bazabihabwa mu gihe cya vuba, bagatangira kubibyaza umusaruro.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages