00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Bosenibamwe yikomye buri wese wamukekaho kubangamira umutekano w’Abanyarwanda

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 16 March 2015 saa 06:15
Yasuwe :

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime , yatangaje ko yaba we cyangwa abamukomokaho ntawe uzigera akora igikorwa cyabangamira imibereho n’umutekano by’Abanyarwanda, nyuma y’uko umwe mu bahamijwe icyaha cyo gukorana n’umutwe wa FDLR abwiye urukiko ko ari we wabahaga amategeko ariko urukiko rukabitesha agaciro.

Mu iburanisha ry’urubanza rw’abantu 14 bari bakurikiranweho ibyaha byo gukorana na FDLR, ryabereye muri Sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze ku wa 11 Ukuboza 2014, nibwo Nsengiyumva Jotham witiriwe urwo rubanza yabwiye ubushinjacyaha ko ibyo yakoze byose yabitumwaga kandi bikanaterwa inkunga na Guverineri Bosenibamwe.

Ubwo abo bantu bakatirwaga ku wa kane tariki ya 12 Werurwe 2015, urukiko rukuru urugereko rwa Musanze ruyobowe na Kayisire Jean Pierre, rwashimangiye ko rutesheje agaciro byinshi mu byavuzwe na Nsengiyumva Jotham harimo n’uruhare rw’abayobozi yatunze urutoki mu maburanisha yari yarabanje.

Urukiko rwasobanuye ko impamvu nyamukuru yrwatesheje agaciro ubuhamya bwa Nsengiyumva ari uko Nsengiyumva yananiwe guhuza ibyo yavugiye mu rukiko n’ibyo yabanje kubwira ubugenzacyaha.

Mu kiganiro na IGIHE Guverineri Bosenibamwe yavuze ko imikirize y’urubanza ari ikimenyetso cyuko igihugu kigendera ku mategeko kandi gifite ubushobozi bwo kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda.

Yongeyeho ko ari igihamya cy’uko leta ifite ubushobozi bwo gukurikirana uwari we wese ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati’’ Ni ikimenyetso ko u Rwanda rufite ubutabera bukwiriye. Ndashima ko inzego z’igihugu zakoze akazi kazo. Ukuri kwagiye ahagaragara,abantu bavuze ibyo bishakiye, birashoboka ko uwabivuze yabyihimbiye cyangwa hari ababimutumye ,icyakora ukuri guca mu ziko ntigushye.’’

Bosenibamwe yashwishurije buri wese watekereza ko yagira igitekerezo cyo guhemukira igihugu.

Ati ‘’Navuzwe nk’umuntu wakoze amahano ariko ntabwo Bosenibamwe yatekereza na rimwe nta nubwo azigera abitekereza yaba we n’umukomokaho, yaba uyu munsi n’ejo hazaza, ntabwo Bosenibamwe ku rwego ariho azigera atekereza gukora igikorwa cyangwa gutekereza icyabangamira imibereho n’umutekano by’Abanyarwanda’’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages