Bosenibamwe Aime Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yongeye kwikoma abamushinje gukorana n’umutwe wa FDLR, avuga ko umuntu ukomeye nka we adashobora gukorana n’inzererezi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru bagiranye n’abanyamakuru i Musanze kuri uyu wa 27 Mutarama 2015.
Abajijwe ku byo kuba ari we wateraga inkunga ibikorwa by’iterabwoba byo gutera gerenade mu Karere ka Musanze, Guverineri Bosenibamwe yahise yongera kubitakana, avuga ko atakorana n’inzererezi, bityo ibyo bamushinja bikaba nta shingiro bifite.
Ati “Ntabwo bibaho kandi ntibishoboka ko umuntu ukomeye nka Guverineri, nakorana n’umwanzi w’igihugu FDLR. Guverineri ni umuntu ukomeye ntiyapfa gukorana n’umuntu w’umu delinquent (inzererezi).”
Mu rubanza ruregwamo abantu 14 ku byaha byo guhangabanya umudendezo w’igihugu, Nsengiyumva Jotham wemeye ibyaha byo gutera gerenade mu Karere ka Musanze, yabwiye Urukiko ko yamenyanye na Guverineri Bosenibamwe muri Kanama 2013 batangira gukorana na FDLR ndetse ko ari we watangaga amafaranga bakoreshaga mu bikorwa byose birimo no gutera izo gerenade.
Nsengiyumva yanashinje Guverineri Bosenibamwe kuba yari anayoboye umugambi wo kwica Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Winifrida Mpembyemungu, igitero cya gerenade cyagabwe iwe kuwa 06 Mutarama 2014, kikaba cyarahitanye umwana yareraga.
Nsengiyumva yanabwiye Urukiko ko Guverineri Bosenibamwe yari yaremereye iri tsinda miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ngo bahungabanye umutekano mu Ntara cyane mu Karere ka Musanze, mu buryo bwo gusiga icyasha Meya wa Musanze kuko yari yaramenye ko agiye kumusimbura ku mwanya wo kuyobora Intara y’Amajyaruguru.
Guverineri Bosenibamwe yatangaje ko ibyo uyu mugororwa yamushinje nta shingiro bifite, ko ahubwo bishoboka ko haba hari uwabimutumye, yongeraho ati “Ashobora kuba yaba afite aho yabikuye.”
Muri iki kiganiro hibanzwe ku bikorwa by’Iterambere Intara y’Amajyaruguru yagezeho, hanagarukwa ku bibazo by’isuku nke inateza ikibazo cy’amavunja, yagaragaye muri iyo Ntara, gusa ngo hari ingamba zafashwe zihuriweho n’inzego zose mu rwego rwo gukumira iki kibazo.
























TANGA IGITEKEREZO