Ni mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kane kivuga ku butwari kibanziriza kwizihiza Umunsi w’Intwari uba ku ya 1 Gashyantare.
CG Gasana yagarutse kuri bimwe mu byo yibuka byaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda nk’umwe mu barurwanye, avuga ko byari ibihe bikomeye ariko ntibacika intege.
Ati “Dutangira urugamba twari kumwe n’abana bangana namwe benshi, ariko tuvuga ngo tuzagera i Kigali? Ariko uko umunsi wije ukabona bamwe barapfuye kandi mwaganiraga, mwasekaga, mwasangiraga, mutambaye inkweto. Waba warashwe akaguterura ejo ukamubura, ibyo ni ukuri si ibyo ndimo guhimba cyangwa inkuru numvise.”
Yakomeje avuga ko barwana urwo rugamba bari bafite intego yo kubohora u Rwanda no kuruteza imbere, bityo ntawe ukwiye gutezuka kuri iyo ntego.
Ati “Ariko kuba uwo atari hano uyu munsi, Gasana cyangwa undi uwo ari we wese agashaka gukora ibinyuranyije n’intego yacu, ni ibintu bibabaza aya majwi ari hasi yacu. Ayo majwi aravuga ngo Gasana ibyo urimo ni ibiki ? Ni ibyo twarwaniraga? Koko ni wowe wakora ibyo? Urimo uranywa urumogi? Wasinze? Wabaye umujura? Wagiye muri ruswa? Ni ibyo twarwaniye?”
Guverineri Gasana yabwiye urubyiruko ko muri iki gihe rukwiye gushingira ku byiza byagezweho rukabisigasira kandi rukabyubakiraho.
Ati “Ariko namwe muvuge ngo aba bana b’u Rwanda baradupfiriye, uvuge uti ‘ndacyari muto mfite imbaraga, mfite ubumenyi ndashoboye kandi mfite aho gukorera’; hari ibyakozwe namwe nimukomereze aho.”
Yibukije urubyiruko ko kuba intwari biharanirwa, abasaba kwirinda kujya mu bidafite akamaro cyangwa kugwa mu bishuko by’abafite imigambi mibi yo gusenya igihugu.
Yababwiye ko kwiga neza no gutsinda amasomo yo mu ishuri ari byiza ariko bakwiye no guharanira gutsinda mu buzima busanzwe no kugira uruhare mu guteza imbere sosiyete bahereye aho bavuka.
Yagarutse ku byakorwa muri iki gihe, abwira urubyiruko ko rufite inshingano yo kubakira ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda no ku bumenyi ruhabwa rugahanga udushya hagamijwe guteza imbere igihugu n’abagituye.
Ati “Icyo gihe ni bwo uzaba uri mu ntwari kuko uzaba ukoze iby’indashyikirwa bijyanye n’agaciro k’Abanyarwanda.”
Bamwe mu rubyiruko batanze ibitekerezo bagarutse kuri byinshi bungukiye muri icyo kiganiro, bagaragaza ibyo bagiye gukora.
Tuyishimire Jean Paul yavuze ko we na baganzi be bakwiye gukora ibikorwa by’ubukorerabushake mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu no guteza imbere abaturage.
Ati “Byarambabaje kubona abakecuru bakora imishinga batarize, batazi gusoma no kwandika kandi dufite abanyeshuri biga ibijyanye na bizinesi. Bakabaye begera abo baturage bakabafasha gukora imishinga mu bukorerabushake.”
Uwera Charlotte we yavuze ko asanga abaturage bakwiye kujya bigishwa kenshi ubutwari icyo ari cyo kuko hari bamwe babifata nko kurwana intambara gusa. Yavuze ko nabo nk’urubyiruko bagiye kujya bagira uruhare mu kubigisha.
Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka hagamijwe gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko umuco w’ubutwari no gushima Abanyarwanda n’abanyamahanga bagaragaje ibikorwa n’ibitekerezo bifitiye u Rwanda akamaro.
Hari kandi gushima abana b’u Rwanda bitanze bahanga u Rwanda, abarwubatse, abarubohoye ingoyi y’ubukoloni n’iy’ubutegetsi bubi ndetse n’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.
Umunsi w’Intwari z’Igihugu watangiye kwizihizwa ku wa 1 Gashyantare mu 2002. Guhera mu 1994 kugeza mu 2001 wizihizwaga ku wa 1 Ukwakira nyuma yo kuwushyira ku wa 1 Gashyantare; iya 1 Ukwakira yagizwe Umunsi wo Gukunda Igihugu.
Kuri iyi nshuro wahawe insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda agaciro kacu.”











Ibitekerezo 0