Yabigarutseho ku wa 11 Ukwakira 2020, mu Nama y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuje abayobozi batandukanye bawo n’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Guverineri Gatabazi yibukije abikorera ko batagomba gushingira ubucuruzi bwabo ku byo baranguraga muri Uganda ahubwo abakangurira kwishakamo ibisubizo mu kugwiza inganda zibikora.
Yagaragaje ko Uganda yakoze byinshi bibangamira umutekano w’u Rwanda kugeza ku bukungu bwarwo, ariko ntibigire icyo bitanga.
Gatabazi avuga ko n’ubwo iki gihugu cyabereye u Rwanda umuturanyi mubi u rwa Gasabo rudateze kwimuka ngo rugihunge.
Yagize ati “Ubundi iyo ugize umuturanyi mubi, akakubuza amahoro urimuka ukamuhungira kure, nta wutazi ko Museveni n’abo bakorana bakoze ibibangamira umutekano w’u Rwanda, ari mu gushyigikira abaturwanya, kubacumbikira no kubatera inkunga, kugeza ubwo byageze no mu nyungu z’ubucuruzi aho bumvaga ko badutunze, ndetse na bamwe mu bacuruzi bakumva ko ubucuruzi bwabo bugenda neza ari uko bavuye kurangura muri Uganda."
Yakomeje avuga ko iyi myumvire ari ubukoloni mu iterambere ry’ubukungu, ikwiye gucika ahubwo bakishakamo ibisubizo byo kugwiza inganda zikora ibikomoka mu Rwanda.
Ati “Mbere hari abumvaga ko radiyo nziza, ipantalo nziza, igare rigezweho, urukweto byose biva muri Uganda, ibi ni ubukoroni mu iterambere ry’ubukungu. Ubu muri iki gihe imipaka ifunzwe kubera COVID-19 ni iki kivayo usibye Kanyanga? Sima nziza turayifitiye kandi ihendutse, inganda zikora amavuta atandukanye, inzoga zujuje ubuziranenge murazikora, kawunga nziza irahari. Bitwereka ko n’ibindi bishoboka, mukore byinshi mu gihe imipaka yafunguwe ntimwirukire kurangura ibyo hanze ahubwo bo babirukireho mwagure n’amasoko.’’
Yasabye abikorera guhuriza hanwe imbaraga bagashyiraho inganda nyinshi zikora ibikomoka mu Rwanda, bakava mu bukoloni bwo kumva ko ibyiza bituruka mu mahanga kandi babisize iwabo.
Abibumbiye mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, bashamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi nabo bavuga ko inzira yo kwirukira ibyo hanze batangiye kuyicikaho, bagahitamo gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda.
Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera, Shirimpumu Jean Claude, yavuze ko bifitemo ubushobozi n’ubuhanga bwo kwikorera bimwe mu byavaga hanze.
Yagize ati “Ibiganiro twahawe byadukoze ku mutima ku buryo tugiye kubaka urukuta rukomeye rwo gukorera hamwe no guhanga udushya twinshi tugahesha agaciro ibikorerwa mu Rwanda kuko tumaze kubona ko byaduhesha ishema, ndetse bigatunga n’amahanga, tukareka kumva ko ibyiza biva muri Uganda n’ahandi.’’
Umuyobozi w’Urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, Byiringiro Robert, avuga ko batangiye inzira yo gushimangira ihame ryo kwigira binyuze mu mishinga ikora ibikomoka mu Rwanda.
Yagize ati "Natwe nk’urubyiruko twatangiye guca icyo nakwita agasuzuguro ko kumva ko Abanyarwanda ntacyo bashoboye kwikorera, ubu urubyiruko rufite inganda zikora amavuta, ibinyobwa, amasabune, barahinga kijyambere umusaruro mwiza ukaboneka, ubworozi twarahageze. Ibi byose tubikomora ku mpanuro nk’izi z’abakuriye mu muryango wa FPR Inkotanyi, duharanira iterambere ry’igihugu cyacu.’’
Abikorera bo mu Majyaruguru bamaze amezi agera kuri abiri bishyiriyeho ikigega bise ‘Ubudasa’ kigamije gushyira ububiko bw’ibicuruzwa ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, no hirya no hino mu gihugu, zizajya zorohereza abacuruzi kurangura ku giciro gito. Iki kigega kimaze kugeramo miliyoni zigera kuri 20 Frw mu gihe hateganyijwe kwinjizwamo miliyoni 100 Frw.
Ibibazo by’umubano biri hagati y’u Rwanda na Uganda bimaze guhombya Uganda nibura asaga miliyoni 75 z’amadolari kuko ibyo iki gihugu cyoherezaga mu Rwanda mu 2019 byageze kuri miliyoni $173 zivuye kuri miliyoni $250 mu 2018.
By’umwihariko, miliyoni $75.6 Uganda yahombye yatewe no kugabanuka kwa sima y’uruganda rwa Hima Cement yoherezwaga mu Rwanda ndetse n’ibicuruzwa by’uruganda rwa Movit, amabati n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!