00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Gatabazi yahigiye kuvumbura abagabo batera abana inda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 October 2017 saa 06:46
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko adakeneye kubona raporo z’abayobozi b’inzego z’ibanze zerekana amazina y’abana b’abakobwa batewe inda, zidaherekejwe n’amazina y’abagabo bazibateye ngo bakanirwe urubakwiye.

Yabigarutseho ku wa 19 Ukwakira 2017 mu Karere ka Rulindo, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango.

Ni ubukangurambaga bwateguwe n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu iterambere ry’umuryango, rufatanije na Polisi y’Igihugu n’abandi bafatanyabikorwa.

Imibare y’abana b’abakobwa muri tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru iri hejuru. Muri Rulindo habaruwe abana 441 mu gihe muri Gicumbi abana b’abakobwa 656 batewe inda muri uyu mwaka.

Guverineri Gatabazi yavuze ko abo bana b’abakobwa batitera inda, ko abazibatera bagiye guhagurukirwa bakabiryozwa.

Yagize ati “Nk’aha mu Karere ka Rulindo harabarurwa abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 barenga 400 babyariye iwabo ariko no mu tundi turere barahari[…] Ni ikibazo kirenze ukwemera kuko ibyo aribyo byose bafite abazibateye. Gukurikirana ikibazo cy’umwana w’umukobwa gusa tudakurikkiranye n’uwabigizemo uruhare, ni cyo dushaka kugira ngo dushyire imbere.”

Yongeye ati “Nagiye mbona abayobozi b’inzego z’ibanze bagifata nk’icyoroshye (Ikibazo cy’abana baterwa inda) ariko nagirango mbarahirire ahangaha ku mugaragaro ko ntazabyihanganira. Babe bumva, ntabwo tuzajya tuvunika dukurikirana ibibazo umwana w’umukobwa yagize kandi uwabimuteye yigaramiye. Polisi, inzego z’ubutabera zirahari. Sinkeneye raporo ivuga abana b’abakobwa babyariye iwabo, ndashaka ibavuga ariko inagaragaza ababateye inda. Umuntu umwe ku isi wasamye atatewe inda ni Bikiramariya.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof), yatangaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari, yavuze ko Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo kubaka icyizere mu bana b’abakobwa nko kwiga amasomo atandukanye kera yaharirwaga abahungu, ko u Rwanda rukenye imbaraga z’abagabo n’abagore kugira ngo rukomeze gutera imbere, zizaboneka ari uko habayeho uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yakomeje ashimira inzego zitandukanye ku ruhare zigira mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, asaba abanyarwanda kuzitungira agatoki abo bagizi ba nabi bakabiryozwa.

Umugenzuzi Mukuru w’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, Rose Rwabuhihi, yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari umuyoboro w’iterambere ry’abanyarwanda, gusa ngo abagore baracyari inyuma mu gukorana n’ibigo by’imari.

Abaturage bari bitabiriye ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages