Yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro itorero ry΄igihugu ku rwego rw΄umudugudu mu muhango wabereye mu Mirenge ya Kinigi, Nyange na Shingiro.
Gatabazi yabwiye abaturage ko gukunda igihugu ari ugukunda abakirimo no gusigasira ibyagezweho kandi ko uwakunze igihugu cye akamaramaza iyo bibaye ngombwa mu bihe bikomeye arakitangira
Yagize ati "Nimwumva umuntu wese uvuga nabi akanaharabika u Rwanda mujye mwumva ko ari mwe abikoreye kuko igihugu nimwe”.
Yakomeje agira ati “Mwumve ko umutekano uri mu biganza byanyu kuruta uko mwawuharira gusa abasanzwe bawufite mu nshingano, mwamaganire kure icyahungabanya ibyo tumaze kugeraho nibwo muzaba mweretse igihugu cyanyu ko mugikunda by’ukuri"
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bemeza ko basobanukiwe n’aho igihugu cyavuye ariyo mpamvu batakwihanganira uwashaka kugisubiza mu mateka mabi.
Hategekimana Vincent yagize ati " Ntawuyobewe ko igihugu cyacu cyanyuze mu mateka ashaririye, twamaze gusobanukirwa aho twavuye ubu turi mu bwiza kandi twifuza gukomeza kwerekeza aheza kurushaho, uwashaka kutuvangira adusubiza inyuma we ntamwanya azabona muri twe, ni uwo kwamaganirwa kure".
Ntabanganyimana Josephine nawe ati "Nubwo dufite abaducungira umutekano ntabwo twawubaharira bonyine, natwe tugomba kuwicungira, abazana ibiyobyabwenge, amacakubiri n΄ibindi nk΄ibyo nta mwanya bagomba guhabwa iwacu"
Abaturage banasabwe kuzitabira ibikorwa by΄itorero ku mudugudu kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza amateka, indangagaciro n’umuco nyarwada.



















TANGA IGITEKEREZO