Uyu mwanzuro yawufatiye mu biganiro byamuhuje n΄abayobozi b΄uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y΄abaturage, abakorera mu miryango itegamiye kuri Leta na bamwe mu bana bahagarariye bagenzi babo mu Mirenge batewe inda bakiri bato, yabaye kuri uyu wa Kabiri.
Bamwe mu bana bahuye n΄iki kibazo cyo guterwa inda bakiri munsi y΄imyaka 18, bavuga ko uburyo bwo gukora urutonde rwihariye rwabo bizatuma hari abandi bana baboneka batari bazwi.
Irakoze Berine wabyaye afite imyaka 15 yagize ati "Hari abana benshi bahura n΄ikibazo nk΄icyacu bagatinya kubivuga bakihisha, rimwe na rimwe bashyigikiwe n΄ababyeyi babo bitewe n΄inyungu bafitemo cyangwa banga guseba, bigatuma amwe mu mahirwe tugenerwa atabageraho cyangwa ibibazo bahura nabyo ntibimenyekane”.
Akomeza agira ati “Hashyizweho abantu bihariye bagakurikirana aba bana,hakanakorwa urutonde rwabo rwihariye byatuma babona n΄abandi bana benshi bahuye n΄iki kibazo nabo bagahabwa ubufasha bubagenerwa".
Umuvugizi w΄imiryango itegamiye kuri Leta akaba n΄umuyobozi w΄impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, CLADHO, Sekanyange Jean Léonard, avuga ko gukemura ikibazo bisaba kubanza kukimenya neza.
Yagize ati "Ubundi kugira ngo ukemure ikibazo neza ni uko ubanza ukakimenya ugihereye mu mizi, hagaragazwa imibare myinshi y΄abana b΄abakobwa batewe inda bakiri bato, ariko abazibateye bakaba bake, dufatanyije n΄ubuyobozi bw΄Intara y΄Amajyaruguru, hagasurwa urugo ku rundi twamenya neza umubare nyirizina w΄abana bafite ibi bibazo, tukamenya babayeho gute, bazitewe na bande, ubundi bagahabwa ubufasha yaba mu by΄amategeko no kubasubiza mu buzima busanzwe"
Umuyobozi w΄Intara y΄Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi gushyiraho igitabo cyihariye gikubiyemo imyirondoro y΄abangavu batewe inda n΄abazibateye
Yagize ati "Ikibazo cy΄abangavu batewe inda kiraduhangayikishije cyane, mu ntara yacu hagaragajwe abasaga 2000, ariko bararenga bagera nko mu bihumbi bitatu, imibare nyayo tuzayishyira ahagaragara mu minsi iri imbere, niyo mpamvu twasabye abayobozi gukora igitabo cyihariye cyabo, kirimo umwirondoro wabo wose hagashyirwamo n΄abakekwaho kuzibatera babone uko bakurikiranwa".
"Hazashyirwaho n΄abajyanama babo bihariye, babiri muri buri murenge bazadufasha kubikurikirana, nifuza ko mu kwezi kumwe iki gikorwa kizaba cyatangiye" .
Mu mwaka wa 2018 mu Ntara y΄Amajyaruguru ;Urwego rw’ubushinjacyaha rwakiriye dosiye 1480, rutsinda 1160, rutsindwa 312, izindi 8 zarashyinguwe bitewe no kubura ibimenyetso bishinja, naho mu mezi abiri ashize mu 2019 abangavu 63 nibo batanze ibirego.



















TANGA IGITEKEREZO