00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Habitegeko yasabye impinduka ubuyobozi bushya bw’abagore n’abafite ubumuga

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 14 December 2021 saa 11:35
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, yasabye Komite nshya y’Inama y’Igihugu y’abagore n’iy’Inama y’Igihugu y’bafite ubumuga gukurikirana ibibazo by’abo bahagarariye, kandi bagashyira imbaraga mu kubikemura.

Ibi byagarutsweho mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite ziherutse gutorwa na komite zicyuye igihe.

Mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage harimo amakimbirane yo mu ngo, guta amashuri, n’ibibazo bikomoka ku mirire mibi.

Guverineri Habitegeko yagize ati “Ibibazo birazwi ubu, aho biri turahazi ababifite turabazi. Icya mbere babanze bababazwe nabyo, bumve ko kubana n’urugo rufite ibibazo nka biriya umwana arwaye bwaki, umwana yarataye ishuri, umwana ari mu muhanda, urugo rufite ihohoterwa abantu barara barwana bavuza induru, ni ibintu tutabana nabyo”.

Habitegeko asanga abayobozi nibafatanya n’abaturage, ibi bibazo bizihuta gukemuka kuko ubushobozi bwo kubikemura buhari.

Ati “Ubushobozi rero burahari nta n’ubwo aribo bonyine. Ntituvuze ngo bagende bakore tubarebe, turi kumwe nabo dufatanye urunana, ndetse n’abaturage ubwabo, nitwemera kumva ko uwo mugogoro tuwusangiye, byanze bikunze ibyo bibazo bizihuta gukemuka."

Françoise Mukandekezi, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ucyuye igihe, yavuze ko mu bituma igwingira ritaranduka harimo no kuba ibyo Leta ishora mu kurwanya imirire mibi bidakoreshwa neza icyo byagenewe.

Ati “Ikibazo twabonye gikwiye kwitabwaho na komite igiye kudukorera mu ngata, cyane cyane ni ikibazo cy’igwingira ry’abana. Intara yacu iracyafite imibare iri hejuru y’abana bagwingiye. Ntacyo igihugu kitaduhaye kugira ngo turwanye igwingira ry’abana ariko usanga imbogamizi ari imyumvire ikiri hasi.”

Yatanze urugero ati “Usanga nk’abagore batwite bagenerwa inkunga kugira ngo batazabyara abana bagwingiye ugasanga bari kuyikoresha ibindi bamwe muri bo bakayijyana mu tubari.”

Kayitesi Dative, Umuhuzabikorwa mushya w’Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu gukemura iki kibazo cy’igwingira.

Imibare igaragaza ko 40% by’abana bo mu Ntara y’Iburengerazuba bafite icyibazo cy’igwingira.

Komite icyuye igihe y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba mu byo yishimira yagezeho muri manda y’imyaka itanu imaze harimo kuba abagore barenga ibihumbi 100 bari muri Ejo Heza aho bamaze kwizigamira arenga miliyari 2 Frw.

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'intara y'iburengerazuba yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira
Guverineri Habitegeko yasabye komite y'inama y'igihugu y'abagore na komite y'inama y'igihugu y'abafite ubumuga gukemura ibibazo bibangamiye abaturage aho kubana nabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages