Iri koranabuhanga rizajya rikoreshwa n’inzego za Leta, ku buryo niba umuturage atanze ikibazo kizajya cyandikwa, umurongo cyahawe nawo ukandikwa ku buryo mu gihe yitabaje urwego rwisumbuye, amakuru abitswe muri iri koranabuhanga azajya ahita aboneka byoroshye, aherweho hafatwa umurongo w’igisubizo kizatangwa.
Ubwo yasozaga amahugurwa y’abanyamabanga nshingwabikorwa n’abashinzwe irangamimerere ndetse n’abakozi bashinzwe ikoranabuhanga mu Turere twa Karongi na Rutsiro, Guverineri Habitegeko yavuze ko iri koranabuhanga rigiye gutuma abaturage batongera kumara igihe kinini basiragira mu bayobozi.
Ati “Dukunze kugira ikibazo cy’aho umuyobozi runaka ku rwego runaka
yakira ikibazo akagiha umurongo uko abyumva, izindi nzego cyane cyane izimukuriye ntizibe zamenye umurongo yagihaye."
Noneho umuturage atakwishima, akakijyana ku rundi rwego, ucyakiriye bundi bushya akagifata nk’ikibazo gishya kandi ari ikibazo cyari cyarahawe umurongo, rimwe na rimwe ugasanga n’umurongo agihaye ni wo cyari cyarahawe. Iyi sisiteme rero izafasha cyane kugira ngo abaturage batirirwa basiragira mu nzego.”
Iri koranabuhanga kandi rizatuma abaturage bagendanaga udukayi turimo uko ikibazo cyabo giteye n’uko cyakemuwe, bahagarika kutugendana kuko ibibazo byabo bizajya bibikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Guverineri Habitegeko yavuze ko hari ubwo ‘umuturage yajyanaga ikibazo muri Perezidansi, yacyakira ikabaza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iyi Minisiteri ikabaza intara, intara ikabaza akarere, akarere kakabaza Umurenge bigakomeza bimanuka’ none iri koranabuhanga rizatuma “Umuyobozi ku rwego rwo hejuru abona amakuru atiriwe abaza.”
Byitezwe ko iri koranabuhanga rizatangira gukoreshwa mu bice abayobozi bazajya baba barangije kurihugurwamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!