00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Kayitesi yaburiye abayobozi bagisaba abaturage ruswa kugira ngo bahabwe Girinka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 May 2022 saa 11:40
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yaburiye abayobozi mu nzego z’ibanza bacyaka ruswa umuturage kugira ngo ahabwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, ababwira ko bagomba kubireka kuko ari umuco mubi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2022 ubwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyepfo, bitabiraga ubukangurambaga bugamije kongera kubyutsa ibikorwa byabo byandindijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Guverineri Kayitesi yabasabye gufatanya n’inzego zitandukanye mu gukemura ibibazo abaturage bafite, akomoza no kubagisaba ruswa muri gahunda ya Girinka.

Ati “Gahunda ya Girinka imaze imyaka myinshi uyu munsi hagarutsemo ikiziriko [ruswa]. None se turimo gukundisha abaturage umuryango tubabwira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabahaye inka, warangiza ukujya mu biciro umubwira ko uyimuha ari uko aguhaye ibihumbi 60, kubera ko kwitura ari ibihumbi 20? Umuturage kuko ayikeneye akajya gushaka icyo agurisha no kuguzaguza kugira ngo ayihabwe. Birahari hano ntabwo njya mu biri inyuma y’iyi ntara.”

Guverineri Kayitesi yavuze ko muri rusange gahunda ya Girinka igenda neza ariko hari aho abaturage bakigaragaza ko abayobozi babasaba ruswa kugira ngo babashyire ku rutonde rw’abazihabwa.

Ati “Mu by’ukuri gahunda ya Girinka iragenda neza kandi abanyamuryango barayishimiye ariko niyo cyaba ari kimwe gishobora kuba cyakorwa tureberera nk’abanyamuryango kiba ikibazo. Kwari ukongera kwikeburana kuko hari aho wumva abaturage bongera gusa n’aho bagaragaza y’uko hari icyo basabwa [ruswa] kugira ngo babashe kubona inka.”

Nta shusho rusange y’ibibazo biri muri gahunda ya Girinka mu Ntara y’Amajyepfo yagaragajwe ariko mu myaka yashize hagiye havugwa inka ziburirwa irengero ndetse n’abayobozi basaba abaturage amafaranga kugira ngo babahe inka.

Imibare yo mu 2016 igaragaza ko inka 1203 zaburiwe irengero, harimo 280 zo mu karere ka Huye, 217 muri Kamonyi, 206 muri Nyamagabe, 135 muri Gisagara, 119 muri Nyaruguru, 113 muri Muhanga, 78 muri Nyanza, na 53 zo muri Ruhango.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaje ko gahunda ya Girinka igenda neza ariko hakirimo ibibazo bikwiye gukemurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean Marie, yavuze ko amanyanga aba muri Girinka aterwa n’abayobozi ubwabo.

Ati “Aho nkorera nta bibazo bya Girinka bihari ariko aho mbizi kubikosora ni ukugendera ku mategeko ya Girinka kuko arahari avuga ukuntu umuntu ahabwa inka, hari komite ibishinzwe. Aho babyica bikorwa n’abantu, perezida wa komite akihererana abo bakorana bakaba bagira uwo batonesha. Birasaba ko babanza kuba inyangamugayo noneho urutonde rugakorwa neza.”

Guverineri Kayitesi yabasabye no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage birimo abatagira ubwiherero, abadafite aho kuba, abakirarana n’amatungo n’abakigira umwanda.

Mu Ntara y’Amajyepfo hagaragara abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 390.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahagarariye abandi mu Ntara y'Amajyepfo bitabiriye ubukangurambaga
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yaburiye abayobozi mu nzego z’ibanza bacyaka ruswa umuturage kugira ngo ahabwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda
Batanze ibitekerezo bitandukanye bigamije gukemura ibibazo bibangamiye abaturage
Mu Ntara y’Amajyepfo hagaragara abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 390
Basabwe no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage birimo abatagira ubwiherero, abadafite aho kuba, abakirarana n’amatungo n’abakigira umwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages