Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’iyo ntara kiri i Nyanza, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022.
Ku wa 22 Gashyantare 2022 ni bwo Guverineri Kayitesi yatangije ku mugaragaro gahunda yihariye yiswe ‘Igitondo cy’isuku’ igamije gufasha abaturage batuye mu turere umunani tugize iyo ntara guca ukubiri n’umwanda.
Nyuma y’amezi arindwi yagaragaje ko umusaruro umaze kuboneka ushingiye ku myumvire y’abaturage yahindutse.
Ati “Byazamuye uruhare rw’abaturage mu kugira isuku ndetse n’uruhare rwabo mu kuyikora. Hari byinshi byagiye bikemuka nk ‘ibihuru byari bikikije aho abantu bakorera, ibihuru ku mihanda, imiyoboro y’amazi yabaga yarazibye, amasashi n’amacupa n’ubwo byo ni urugendo ntabwo isuku ikorwa rimwe ngo irangire.”
Yavuze ko hamaze kongerwa ubusitani ku mihanda itandukanye no gutera ibiti bitandukanye ndetse no gushyiraho udusanduku dushyirwamo imyanda.
Ati “Ariko no gukomeza kwigisha abaturage no kuzamura imyumvire yabo ku kijyanye n’isuku kuko nyuma yo gukora igikorwa twiyemeje aho bamaze gukorera hanatangwa ubutumwa bujyanye n’isuku ndetse n’abaturage bagashisikarizwa kujya kuyikora mu ngo zabo.”
Kayitesi yavuze ko iyo bisuzumye basanga hakiri urugendo ariko bakishimira ko imyumvire y’abaturage yazamutse kandi n’ibyo bifuzaga gukosora ibyinshi biri mu murongo.
Yatanze ingero z’ahantu hatandukanye harimo santere z’ubucuruzi zakundaga kugaragaramo umwanda, avuga ko ahenshi icyo kibazo cyakemutse.
Ati “Hari ahantu wasangaga nko kuri santere y’ubucuruzi poubelle [ahagenewe gushyira imyanda] iri inyuma y’aho bakorera wenda hari na za restaurent, ibyo byagiye bikurwaho. Hongerewe poubelle kuri santere z’ubucuruzi ngira ngo mugenda muzibona mu turere twose.”
Mu bindi yagarutse harimo yavuze ko santere z’ubucuruzi zavuguruwe mu turere twose uko ari umunani, yibutsa ko ari ibikorwa bizakomeza kuko isuku ari uguhozaho.
Abaturage nabo bishimira impinduka
Bamwe mu baturage bo mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo babwiye IGIHE ko kuva gahunda y’igitondo cy’isuku yatangira hari byinshi bahinduye mu mikorere yabo.
Yankurije Theresie wo mu Karere ka Nyamagabe avuga ko nyuma yo gusobanurirwa ko indwara nyinshi zigaragara mu Karere kabo zikomoka ku mwanda, yahise afata ingamba zo kuwirinda mu rugo rwe.
Ati “Mu rugo iwanjye nongereye isuku ku buryo n’abana mbatoza isuku buri munsi. Mfite ubwiherero bufite isuku kandi nzi neza ko ikintu cyose ngiye gukora ngomba kubanza gusukura intoki. Nigeze kujya ngira abana barwara indwara ziterwa n’umwanda ariko ubu ntabwo baheruka kurwara.”
Iyo utembereye hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo ubona impinduka nziza mu bijyanye n’isuku by’umwihariko ku muhanda no mu dusantere.
Igitondo cy’isuku kiba buri wa Kabiri mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo aho abaturage bahura kuva saa Kumi n’Ebyiri kugeza saa Mbiri bagakora isuku ahantu hatandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!