Yabivuze ubwo habaga igikorwa cyo gushimira abasora b’intangarugero bo mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 11 Ugushyingo 2020.
Hagaragajwe ikibazo cy’uko kugeza ubu hari bamwe mu bafite utubari twafunze ariko ntibajye guhagarikisha imisoro mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA, bibwira ko bashobora gukomorerwa mu bihe bya vuba ariko amezi abaye icyenda bagitegereje.
Ikindi kibazo cyavuzwe ni icy’abakorera mu masoko ariko basabwe gukora umunsi umwe bagasiba undi kugira ngo birinde umuvundo no kwegerana.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Bigirimana Bosco, yavuze ko ibyo bibazo bibangamiye abafite ibikorwa by’ubucuruzi.
Ati “Abantu benshi bakorera mu masoko ahahurira abantu benshi, kubera ingamba zo kurwanya COVID-19 byabaye ngombwa ko bakora 50% ariko imisoro yo ntabwo yagabanutse, cyane cyane amahoro y’isuku n’indi misoro basabwa yose. Hakaba hakenewe ko dukora ubuvugizi kuri icyo kibazo kugira ngo hazabeho uburyo boroherezwa ku misoro kugira ngo bitazabagiraho ingaruka bigahagarika ibikorwa byabo.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko icyo kibazo gihari koko cyane cyane mu Mujyi wa Huye n’uwa Muhanga aho abakorera mu masoko batemererwa gukora iminsi yose.
Ati “Bagaragaza imbogamizi z’uko basabwa gukora 50% kandi birumvikana ko bose batinjira ahubwo basabwa gukora iminsi mike, ariko ikijyanye n’ubukode bw’aho bakorera ndetse no kwishyura imisoro bakaba ntacyo bigeze boroherezwaho.”
Kayitesi yabasabye gukomeza kwihangana abizeza ko ikibazo cyabo kiri kuganirwaho n’inzego zitandukanye kugira ngo kibonerwe igisubizo kirambye.
Ati “Icya mbere tubasaba ni ukwihangana kandi ntiducike intege twese tukaguma mu rugamba rwo gukomeza kwirinda COVID-19 [...] ntabwo ari ukubananiza, ariko kandi ku kijyanye n’imbogamizi bakomeje kugaragaza zishobora kuzabagiraho ingaruka mu bucuruzi bwabo, ni ikibazo kiri kuganirwaho n’inzego zitandukanye nkuru z’igihugu kandi kikazabonerwa igisubizo.”
Naho ku bafite utubari twafunze imiryango kuva muri Werurwe 2020 kugeza ubu bakaba bahora bategereje ko bakomorerwa, ariko bakaba bakomeza kwishyura ubukode bw’inzu no gutanga imisoro, yabagiriye inama yo kutaba imbata y’igicuruzwa kimwe.
Yagize ati “Icyo tuza gukora ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera mu Ntara ndetse no mu turere ni uko tuza gushaka abo bikorera bafite ibikorwa byahagaze tukareba neza niba baributse guhagarikisha imisoro kugira ngo badakomeza kubarirwa ibirarane.”
“Ariko ikindi tubashishikariza uyu munsi ni uko umuntu adakwiriye kuba imbata y’igicuruzwa kimwe, iyo uri mu bucuruzi uyu munsi akabari gashobora kudakunda ariko restaurant ikaba yakunda, gucuruza ubundi bucuruzi ubwo ari bwo bwose, icyo mu by’ukuri tubashishikariza ni uko bareba ikindi cyemewe baba bagiyemo mu gihe izo serivise zitarafungura.”
Kayitesi yasabye Abanyarwanda bose gushyira hamwe bagafatanya mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVI-19, kugira ngo gitsindwe burundu ubuzima bwongere gukomeza nta nkomyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!