Ni ibikubiye mu butumwa yatanze ku wa Kane ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yo Kwibuka.

Yagize ati “Uyu ni umwanya ngira ngo nongere mfate dukomeze abarokotse Jenoside. Turababwira ngo nimuhumure kandi mukomere nubwo mwabuze abanyu, mufite igihugu, mufite ubuyobozi bwiza bwubakiye kuri politiki nziza, ku ndangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda aho u Rwanda ruzira amacakubiri kandi Jenoside ntabwo izongera kubaho ukundi.”

Yabasabye kurangwa n’ituze mu bihe nk’ibi bakirinda ibihuha bishobora kubazanamo amacakubiri.

Ati “Muri iki gihe dutangiye ibikorwa byo kwibuka nkaba nagira ngo mbasabe gukomeza kuba hafi Abarokotse Jenoside, gukomeza kurangwa n’ituze no kwirinda ibihuha, kuzitabira gahunda zo kwibuka uko muzagenda muzigezwaho ariko kandi bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.”

Yabasabye ko haba ubufatanye mu gukomeza gushimangira ubumwe by’Abanyarwanda no kuburinda.

Ati “Ndabasaba gukomeza gushimangira ubumwe bwacu no kuburinda icyabuhungabanya, gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyashobora guhungabanya ubumwe bwacu ndetse n’umutekano wacu. Turasaba kandi ko abaturage bakwirinda imvugo mbi zihembera amacakubiri ndetse n’ibikorwa bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikunda kugaragara mu gihe nk’iki.”

Yabibukije ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha biyishamikiyeho ari ibyaha bikomeye kandi bihanwa n’amategeko bityo bakwiye kubyirinda.

Guverineri Kayitesi yasabye urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu zubaka gukomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwiza rwifuzwa hashyizwe imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Guverineri Kayitesi  yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
Guverineri Kayitesi yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
Guverineri Kayitesi ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarusange
Guverineri Kayitesi ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarusange
Guverineri Kayitesi yasabye abaturage kurangwa n’ituze birinda ibihuha
Guverineri Kayitesi yasabye abaturage kurangwa n’ituze birinda ibihuha

[email protected]