Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ishami rishinzwe kurwanya magendu mu kigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) yemeza ko magendu zinjizwa mu gihugu ziganjemo imyenda n’inkweto bya caguwa, ibitenge, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ndetse n’ibiribwa.
Itegeko rigenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, riteganya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe.
Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwe muri ibyo bikorwa gifatirwa burundu naho umushoferi wari ugitwaye agacibwa amadolari ya Amerika 5 000.
Ubwo hizihizwaga umunsi wo gushimira abasora, ikigo cy'imisoro cyatangaje ko mu Ntara y'Iburasirazuba hakiri imisoro inyerezwa biciye muri za forode ziganjemo inzoga za likeri na caguwa.
Guverineri Mufulukye yavuze ko abari muri ibyo bikorwa atari benshi ariko ko nabo inzira bacamo bazimenye. Asaba abakora ubucuruzi bwa magendu kubuhagarika.
Ati "Turasaba abasora baturinde intambara za magendu. Twebwe twashyizeho ingamba, buriya ni magendu nkeya ziducika hari ubwo abantu babibona bakavuga ngo ariko kuki tubibona byinshi cyane byiyongera, muba mwabifashe, nyine turabifata cyane kuko twashyizeho ingamba kuko nta magendu n'imwe, izajya yinjira mu gihugu cyacu by’umwihariko inyuze mu Ntara y'Iburasirazuba".
Yakomeje agira ati "Twashyizeho ingamba zikomeye cyane kuburyo inzira zose zinyurwamo magendu n'abatari babizi mubimenye zose twarazidadiye, zirarinze twashyizeho uburyo bwose bushoboka."
Mu rwego rwo gufatanya n'abaturage kurwanya magendu, RRA itangaza ko uwayigaragaje ahabwa 10% y'igiciro cy'ibicuruzwa yagaragaje, nubwo rimwe na rimwe habamo ikibazo cyo gutinda kumuha ishimwe igihe yagaragaje ibitemewe kugurishwa mu Rwanda.
Komiseri Mukuru wungirije muri RRA, Kanyangeyo Agnes, yavuze ko mu ngamba bafite harimo gukomeza kwigisha abacuruzi, ingaruka ziri mu gukora magendu n’inyungu ziri mu gukora ubucuruzi bwemewe.
Ati “Bakwibye ibintu cyangwa bikagira icyo biba ntabwo uba ufite aho ubirega ntabwo wabigaruza, tukabashishikariza tubereka ko binyuze mu nzira zikwiye ari byo bifasha ubucuruzi bwabo gutera imbere.”
Muri Mutarama 2019, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryatangaje ko mu mezi 11 y’umwaka wa 2018, ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu hari hagiye kunyerezwa umusoro usaga miliyoni 185 175 512 Frw kubera magendu.
Imibare ya RRA igaragaza ko guhera muri Nyakanga 2017 kugeza Kamena 2018, hafashwe magendu z’ubwoko butandukanye zinjizwaga mu Rwanda zifite agaciro ka miliyoni 595,129,842 Frw.





Ibitekerezo 0