00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Mufurukye yasabye ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire rujya ku rwego rw’igihugu

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 4 May 2018 saa 12:51
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufurukye Fred, yasabye abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’imari kubakorera ubuvugizi Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire rukajya ku rwego rw’igihugu bitewe n’amateka yihariye rufite, rukabona ingengo y’imari ihagije yo kurwitaho.

Uyu muyobozi yabigarutseho ubwo intara ayobora n’uturere tuyigize twasobanura imbanzirizamusnhinga y’ingengo y’imari ya 2018-2019.

Guverineri Mufurukye yavuze ko Urwibutso rwa Mwulire ruherereye mu Karere ka Rwamagana, rufite amateka yihariye arimo kuba ari naho ha mbere mu rwego rw’igihugu imibiri yashyinguwe mu cyubahiro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Hari n’icyifuzo bitewe n’amateka ya Mwulire ko bikunze ruriya rwibutso rwajya mu rwego rw’igihugu ariko ntabwo byoroshye na CNLG na yo itubwira ko nta ngengo y’imari ifite mwadukorera ubuvugizi.”

Yavuze ko uru rwibutso runihariye amateka yo kuba uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Koffi Annan, yararusuye nyuma gato ya jenoside.

Ikindi kibazo yagaragaje ni ukuba nta ngengo y’imari Akarere ka Rwamagana gafite yo gusana uru rwibutso rwatangiye kwangirika, byongeye abaturage bahora basaba ko byakorwa.

Yagize ati “Natwe biratubabaza kubona abaturage batugejejeho icyifuzo ntigishyirwe mu ngengo y’imari.”

Gusa yavuze ko baherutse kuganira n’Urugaga rw’abikorera rukabemerera ko hari bumwe mu bufasha bazabaha.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire rrwasabiwe kujya ku rwego rw’igihugu, rukitabwaho bihagije kubera amateka y'umwihariko rufite

Incamake ya Jenoside ku musozi wa Mwulire

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, indege ya Perezida Habyarimana ikimara guhanurwa, Jenoside yahise itangira mu cyahoze ari Komine Bicumbi yari iyobowe na Semanza Laurent, waje gusimburwa na Rugambarara Juvénal.

Nk’uko tubikesha CNLG, Interahamwe zatangiye kwica no gusahura. Abatutsi bari batuye muri aka gace bashatse guhungira i Rwamagana, batangirirwa mu gishanga cya Bugugu kiri hagati y’umusozi wa Mwulire n’uwa Rwamagana.

Abatutsi bari bahungiye kuri uwo musozi wa Mwulire bari baturutse mu cyahoze ari Segiteri Nawe, Rubona, Mabare, Mwulire no muri Superefegitura ya Rwamagana n’ahandi.

Babifashijwemo n’abagabo barimo Rutebuka, Siriro, Muyombano n’abandi, bishyize hamwe babasha kurwanya igitero cy’Interahamwe zari zije kubicira muri icyo gishanga cya Bugugu, babasha kugisubiza inyuma.

Abatutsi bari bari muri icyo gishanga barazamutse basanga abagabo bari bamaze gusubiza inyuma icyo gitero aho bari bicaye babarinze ku musozi wa Mwulire, muri Selire Gisanza.

Kuri uyu musozi wa Mwulire, babifashijwemo na Karenzi Guido, biremyemo amatsinda yahanganye n’ibitero by’Interahamwe byabateraga biturutse impande n’impande.

Ibitero byabaga biyobowe na Munyakayanza wari Burigadiye wa Komine Bicumbi wanaje kubigwamo; Konseye Maniraho; umupolisi witwa Rwabugabo (murumuna wa konseye Maniraho); Konseye Nkuriyingoma; Rugina wari umupolisi; Biraro na mwenenyina Izayasi; abasirikare n’ abajandarume bo mu kigo cya Rwamagana n’izindi Nterahamwe.

Igihe bari bari kuri uwo musozi, indege za kajugujugu za Leta ya Habyarimana, zabazengurukaga hejuru zigenzura uko bangana.

Muri uko kwirwanaho kw’Abatutsi bari kuri uwo musozi wa Mwulire, babashije kunesha ibitero by’Interahamwe byabaga biturutse muri Bicumbi na Rwamagana bifashije amacumu, imiheto ndetse n’amabuye yatundwaga n’abana batoya.

Bambuye izo Nterahamwe imbunda n’imodoka ndetse zimwe muri zo zihasiga ubuzima, zirimo na Burigadiye wa Komine Bicumbi, Munyakayanza.

Ku wa 18 Mata 1994, mu rukerera igitero simusiga cyabagabweho kiyobowe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarima, abajandarume, abasirikare n’Interahamwe zari ziturutse muri Komine Bicumbi na Rwamagana. Habanje gukoreshwa imbunda kuva mu rukerera rwo kuwa mbere tariki 18 Mata 1994.

Bigeze ku gicamunsi, Abatutsi bamaze kurushwa intege, interahamwe n’abasirikare binjiye kuri uwo musozi ahari abagore n’abana batangira kubica hakoreshejwe imihoro n’amahiri ku bari bakiri bazima.

Abarokotse ubwicanyi bwo kuri uwo munsi biremyemo amatsinda bashaka guhungira mu byerekezo Inkotanyi zarimo ariko ntibabashije kuzigeraho kuko ku ya 19 Mata 1994, bamwe biciwe i Nkamba na Ruramira, Byimana muri Rwamagana na Nyawera muri Kayonza.

Inkotanyi zageze i Mwulire ku wa 20 Mata 1994 zirokora abari bakiri bazima.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufurukye Fred

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages