00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Mugabowagahunde ahangayikishijwe n’inyubako akoreramo itorohereza abafite ubumuga

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 22 March 2024 saa 01:37
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko hakiri imbogamizi mu nyubako ziheza abafite ubumuga muri serivisi zitandukanye baba bakeneye umunsi ku munsi, harimo n’iyo we ubwe akoreramo.

Mugabowagahunde yavuze ko nta nyubako nshyashya izongera kubakwa itujuje ibisabwa, birimo inzira yagenewe abafite ubumuga, ndetse ko n’izubatswe kera zose ko zigomba kuvugururwa.

Yabitangaje mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Ntara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Gicumbi ku wa 20 Werurwe 2024.

Muri iyi nteko, Guverineri Mugabowagahunde yasabye abafite ubumuga kudatekereza ko imbogamizi bagifite zirengagijwe, ahubwo ko hagikorwa ubuvugizi kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kubikemura.

yagize ati “Duhereye ku nyubako y’intara ubwacu dukoreramo ntabwo ifasha abafite ubumuga batugana, ngo tubahe serivisi mu buryo bworoshye. Turakomeza gukora ubuvugizi hashakishwe ubushobozi, ndetse n’inzu za kera zigomba kuvugururwa, harimo no kubahiriza amabwiriza y’abari kubaka inyubako nshya kuko na bo bamaze kubimenyeshwa, ko batagomba guheza abafite ubumuga".

Uyu muyobozi yashimangiye ko mu ntara ayoboye harimo uturere dutanu, ariko tune tutari twuzuza ibisabwa.

Ati “Turakomeza gukora ubuvugizi, nko ku Karere ka Burera hari kubakwa ibiro bigezweho, Gakenke naho bari kubaka inyubako nshya, Gicumbi byamaze gukemuka. Ubwo n’ahandi Turakomeza gushaka uko ikibazo cyacyemuka".

Intara y’Amajyaruguru ifite abafite ubumuga bagera ku 60.336, harimo abagabo 26.348 ndetse n’abagore 33.988 bakenera guhabwa serivisi zitandukanye mu biro bya Leta ndetse no bigo byigenga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko hakiri ibibazo bitandukanye by’abafite ubumuga bikenewe gushakirwa ibisubizo.

Ati “Dukeneye ko ibibazo bitandukanye by’abafite ubumuga bikomeza kuvugutirwa umuti. Mu mwaka wa 2009 hari hatanzwe amabwiriza ko inzu zubatswe kera zose zigomba kuba zaravuguruwe ku buryo zidaheza abafite ubumuga, ariko izi nyubako zikomeje kugaragara. Hakenewe ubufatanye ndetse twese aho tubona umuntu uri kubaka igorofa ritanga serivisi runaka, yaba adashyizeho inzira y’abafite ubumuga tugatungira agatoki, ubuyobozi bukaturenganura.”

Gato Marceline ushinzwe imiyoborere myiza mu Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu ntara y’Amajyaruguru, na we yasabye inzego za Leta n’izikorera kubigira ibyazo, azibutsa ko koroherezwa muri ubu buryo ari uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Ati “Mudufashe gukora ubuvugizi ariko ibibazo by’abafite ubumuga bikomeze gukurikiranwa, turebe ko uburenganzira bwabo bwakubahirizwa.”

Muri iyi nteko, baganiriye ku bibazo bikomeje gushakirwa ibisubizo harimo nk’icy’abana bafite ubumuga bwo kutumva ntibagire n’abarimu bazi kwigisha ururimi rw’amarenga, gukora ingendo ndende kandi bagendera ku nsimburangingo, abana bafungiranwa mu nzu, ntibakorerwe ibarura ribagezaho ubufasha.

Ifoto y'urwibutso ya Guverineri Mugabowagahunde n'abitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages