Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023, nibwo hateranye inteko rusange yari yitabiriwe n’abayobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu.
Abayitabiriye basezeranyije Guverineri ko bafite ubushake bwo gukora cyane ku buryo batazasubira mu myanya y’ inyuma, dore ko mu mihigo iheruka aka karere kaje ku mwanya wa 24 mu gihugu.
Uhagarariye Abakuru b'Imidugudu akaba anayoboye Umudugudu wa Gacurabwenge, Sunday Emmanuel yavuze ko abo ahagarariye bafite ubushake bwo gukora bakesa imihigo neza.
Yagize ati “Twe nk’ abayobozi b’imidugudu dufite ubushake bwo gukora kandi tugakosora aho bigaragara ko abaturage batahawe serivisi uko bigomba; dufite inka nyinshi zororwa, tugomba kurwanya igwingira mu bana n’ibindi. Turakwizeza ko tuzakora tukesa imihigo ku buryo tutazagaruka ku mwanya wa 24.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yavuze ko biteguye gukorana n’inzego zitandukanye bakagokosora ibitaragenze neza.
Ati “Twakiriye impanuro twahawe, turasabwa kongera ingufu mu mikoranire yacu kandi tugamije kurushaho kwesa imihigo, inzego zose nidufatanya ntabwo tuzongera kugaruka mu myanya y’inyuma mu kwesa imihigo”.
Guverineri Mugabowagahunde yabasabye gukorera hamwe bagatekereza ko umuturage ari ku isonga ariko aho byagoranye bakegera inzego zibakuriye bagafatanya gushaka ibisubizo by’ibibazo byabananiye.
Ati “ Ibiganiro twagiranye byabaye umwanya mwiza wo kwisuzuma kandi hafashwe imyanzuro idufasha kwihuta gushyira mu bikorwa imihigo twiyemeje muri uyu mwaka, turifuza ko Gicumbi yahoze mu myanya y’imbere mu mihigo yagaruka aho yahoze”.
Yongera ati “Tubikore tugaragaraza ko tubirimo koko, Intara y’Amayaruguru yakunze kugaragaraho ubusinzi bukomoka ku biyobyabwenge bituruka ku mupaka bigateza n’amakimbirane. Tugomba gukemura ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge na magendu. Turifuza ko byafatwaho ingamba kuko ibyo nibikemuka bizaba bikemuye n’ibindi byinshi byagongaga akarere ka Gicumbi”.
Ni umunsi wanatanzweho moto zizafasha abayobozi b’utugari 109 duhagararariye imirenge 21 y’akarere ka Gicumbi hagamijwe kurushaho kwihutisha serivisi mu baturage.










Ibitekerezo 0