Ashingiye ku bwiyongere bukabije bw’abasabirizi mu mihanda, Munyantwari Alphonse Guverineri w’Intara y’Amajyepfo avuga ko adashyigikiye abantu “bigira abagiraneza”, bagenda batanga amafaranga ku mihanda bayaha abasabiriza ndetse ngo aba bakwiye gushyirirwaho itegeko ribahana. Aba basabiriza na bo bakava mu mihanda bagashyirwa aho bafashwa.
Ku bwa Munyantwari Alphonse gufasha abo basaba ni “Uguheza abantu mu muhanda”. N’ubwo avuga ko ari igitekerezo cye bwite atari politiki ya Leta, yemeza neza ko abantu bagenda batanga amafaranga ari bo kibazo ndetse bari bakwiye kubihanirwa, kuko ari byo byaca ikibazo cy’ubusabirizi ku mihanda kigenda gikaza umurego.
Asanga umuti wo gukemura ikibazo cy’abasabiriza ku mihanda ari ukubima ntihagire uwongera kubaha, bitaba ibyo hakajyaho itegeko rihana abafasha abasabiriza ku mihanda.
Yagize ati “Njyewe ku gitekerezo cyanjye ndi mu bashyiraho amategeko, hajyamo irihana abagenda batanga amafaranga ku mihanda, na ho amafaranga cyangwa bya biryo musigaje birabaheza mu muhanda mu buryo runaka. Ntabwo ari ukwigira.”
Yongeraho ati “Umwana wagiye mu muhanda akarya ubugari cyangwa ukamuha magana abiri, ntabwo ashobora kuzahava.”
Avugana na IGIHE, Munyentwari yavuze ko impamvu gusabiriza byiyongera muri iyi minsi, ari uko abasabiriza bahabwa bikaba bisa no kubibashikariza.
Yagize ati “Impamvu yo kuba ubusabirizi burimo kwiyongera ni uko basaba bagahabwa. Uramutse usabira mu muhanda bakaguha ntabwo wabireka, ariko uramutse uje mu muhanda ugasaba kabiri gatatu bakwima, ejo ntabwo wagaruka.”
Guverineri asanga hakwiye kujyaho uburyo bwo gufasha abatishoboye ariko mu buryo buri kuri gahunda.
Ati “Gufasha abantu mu mihanda ntabwo ari uburyo bwiza, njye mbona twabibuza, nonese ubu ko Leta y’u Rwanda ifasha abatishoboye, tubafashiriza mu mihanda? Abo rero batanga amafaranga ahubwo bazajye bareka kuyatanga mu mihanda bayakusanyirize hamwe, noneho bayatange mu midugudu afashe abo bantu.”
Iki gitekerezo Guverineri agihuriyeho na bamwe mu basanzwe bafasha abasabiriza ku mihanda. Bamwe mu baganiriye na IGIHE bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko n’ubwo harimo ababa bafite ibibazo, hari n’abandi babyitwaza bakaza kwirirwa basabiriza.
Umwe yagize ati “Kubaha ni cyo kiborora; buriya tugiye tubima ntabwo bazagaruka.” Gusa hari undi twaganiriye utabibona kimwe n’aba wadutangarije ko we asanga gusabiriza biterwa n’impamvu nyinshi zirimo ingeso n’ubukene, bityo agasanga uko igihugu cyarushaho gutera imbere n’abasabiriza barushaho kugenda bagabanuka ku mihanda, bityo we agasanga atari ngombwa kuhabakura ku ngufu no guhana ababafasha.
Mu bice byo mu mijyi ni ho hakunze kugarara abasabiriza benshi, bagenda biyongera umunsi ku munsi, aho umubare munini usanga ugizwe n’abadafite ingingo zuzuye abandi ari abafite ubumuga bw’indwara ariko n’abari mu zabukuru na bo basigaye bagaragara ari benshi.
Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ingingo ya 285 ivuga ko gusaba bihanishwa igifungo cy’iminsi 8 kugera ku mezi atatu, ariko iki gihano gishobora kwiyongera kugeza ku myaka 5 bitewe n’impamvu nkomezacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO