Ibi uyu muyobozi yabivuze mu gihe hari bamwe bakunze kuvuga ko impamvu iyo bagiye kugira ibyo bagura, bahitamo ibyakorewe hanze y’u Rwanda kuko ngo baba bagendeye kubyo bita ubwiza bwabyo.
Guverineri Munyantwali, yakunze kugaruka kuri iyi ngingo mu imurikabikorwa rimaze iminsi ribera muri tumwe mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo, aho abikorera bamurika ibyo bamaze kugeraho, ndetse n’abayobozi ku nzego zitandukanye bagasinyana imihigo y’ibyo biyemeje kugeza ku baturage.
Guverineri Munyantwali atanga inama yo guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, aho yifashisha urugero ku bihingwa bikunze kuhaboneka.
Yagize ati “Mwabonye ibitoki, umuceri, no kujya guhaha twagombye guhera kuri ibi, tugacika kuri wa muco utari mwiza wo kwibwira ko ibyakorewe mu mahanga aribyo byiza, n’ibyacu ni byiza kandi byujuje ubuzirangenge.”
Nkuko uyu muyobozi abivuga na bamwe mu batuye mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyamagabe, ntibahakana ko bakora irobanura rishingiye ku bwiza bw’ibiribwa, ariko bakavuga ko byari bikwiye guhinduka, Abanyarwanda bakita ku byabo mbere na mbere, kandi bakabiteza imbere.
Habarurema utuye mu Karere ka Gisagara agira ati “Urugero natanga ni urw’umuceri, hari abavuga ngo uwitwa Pakisitani ariwo uryoha, ariko njyewe narabigenzuye nsanga ntaho utaniye n’uwa hano iwacu witwa Gikonko rice."
Ashingiye ku byamuritswe mu imurikabikorwa rimaze iminsi ribera mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’ibimaze kugerwaho n’Abanyarwanda, Guverineri Munyantwali asanga kwigaya no kwisuzugura ntawe byageza kucyo yiyemeje.
Ati “Ibintu byo kwigaya no kwisuzugura, twibwira ko ibivuye kure aribyo byiza ntacyo byatugezaho, ibyacu ni byiza, u Rwanda ni rwiza, noneho n’ubwenge bw’ahandi tubuzane tubukoreshe, ariko tureke gusobanuza icyiza ko ari icyahandi.”
Guverineri Munyentwali anenga kandi Abanyarwanda bajya kwamamaza ibyo bakora aho kuvuga ubwiza bwabyo bw’umwimerere, ahubwo bakavuga ko bisa n’ibyakorewe mu nganda z’Iburayi, ati “ugasanga hari abamamaza ibiribwa byabo bavuga ko biryoshye ngo ngwino urye n’umuzungu yabirya”.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kongera ibyoherezwa hanze kuri ubu birutwa cyane n’ibihatumizwa, ni nako ikomeje kongerera ubushobozi inganda ndetse n’ibindi byose byatuma umusaruro wiyongera.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda (MINICOM), yagaragaje ko umuvuduko w’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga wavuye kuri 15% ugera kuri 7%, bigaragaza ko ni hakomeza gushyirwamo ingufu Abanyarwanda bazagira umuco wo gukunda ibikorerwa iwabo.



















TANGA IGITEKEREZO