00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Mureshyankwano yagaragaje impamvu gutanga mituweli bititabirwa 100%

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 July 2018 saa 08:07
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yavuze ko kudakoresha ukuri ndetse n’uburangare kuri bamwe mu kugena ibyiciro by’ubudehe ari byo bituma hari abadatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kuko bashyizwe mu byiciro bitajyanye n’imibereho yabo.

Yabivuze ku wa 22 Nyakanga 2018, ubwo yari mu Karere ka Nyanza yitabiriye Inteko Rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi y’Intara y’Amajyepfo, yareberaga hamwe ibikorwa byakozwe, ibitarakozwe neza n’ibigiye gukorwa mu bihe biri imbere.

Kimwe mu byavuzweho ni ikibazo cy’ubwitabire bukiri ku rugero rwo hasi mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko byagaragajwe mu mibare ko umwaka ushize wa 2017 wasojwe hari abaturage bo mu Majyepfo barenga 20% batabyitabiriye.

Guverineri Mureshyankwano yavuze ko ibyo bibazo by’abatitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ahanini bishingiye ku kudakoresha ukuri kwabaye mu kugena ibyiciro by’ubudehe.

Yagize ati “Usanga harabayeho ikintu cyo kudakoresha ukuri, ugasanga hari abasigaye batari mu bishyurirwa na leta kandi bakabaye ari bo bishyurirwa; rimwe na rimwe ugasanga hari abishyurirwa batabikwiye”.

Yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kugira ubufatanye mu gukemura icyo kibazo cy’ibyiciro by’Ubudehe, ubutaha ntibizongere kubera imbogamizi abaturage.

Ati “Banyamuryango, nshaka kubwira buri munyamuryango uri aha, rwose icyo kintu mureke tuzagikosore, hasigaye umwaka umwe ngo tuvugurure ibyiciro. Abanyamuryango muzahaguruke mubigire ibyanyu abantu bajye mu byiciro bakwiye; abishoboye byajye mu byiciro by’abishoboye, abatishoboye abe ari bo dufasha”.

Hirya no hino mu turere hari abaturage bacyijujutira ko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’imibereho yabo bagafatwa nk’abishoboye kandi batishoboye, bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka.

Guverineri Mureshyankwano asanga icyo kibazo nigikosorwa, ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza buzagera ku 100% kuko abaturage bazi akamaro kabwo.

Ati “Ingaruka zose ni izi: Igituma tutagera ku 100% ni uko abanyamuryango batakoze icyo bagombaga gukora, ni uko abanyamuryango barangaye, ni uko batakoze icyo bagombaga gukora bakabiharira bamwe kandi twese dutuye mu midugudu ariko ugasanga abashyize abantu mu byiciro ni nk’Umuyobozi w’Umudugudu cyangwa abandi bantu bakeya, abandi bayobozi ntibabyitayeho”.

Hasabwe ko hakomwa urusyo hagakomwa n’ingasire

Bamwe mu bari bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi bagaragaje ko ifishi yakoreshejwe mu gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe nayo itameze neza basaba ko yakosorwa kuko yatumye bakora amakosa.

Hatanzwe urugero aho hari ahabaza niba umuntu ubarurwa afite inzu; bavuga ko bidasobanutse neza kuko ufite igorofa n’ufite inzu idafashe bose bazifite.

Umwe ati “Uko ifishi yari ikoze, ikibazo cya mbere cyarabazaga ngo ‘Ese ufite inzu?’ ufite igorofa ni inzu, ufite kiramujyanye ni inzu; ubwo urumva ko bose baba batagishyizwe mu cyiciro cya mbere. Ubwo tuzajya dukoma urusyo dukome n’ingasire”.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo bagarutse no kibazo cy’uko hari ubwo igenamigambi ridakorwa neza ugasanga abaturage babihomberamo.

Hatanzwe urugero aho umuturage asabwa gutanga imisanzu itandukanye mu gihe kimwe bigatuma asa n’ucanganyikirwa kubera ubwinshi bw’amafaranga asabirwa icyarimwe. Basabye ko ubuyobozi bugomba kubyitaho, abaturage bagategurwa neza ntibajye basabirwa imisanzu yose icyarimwe.

Ibyiciro by’Ubudehe byifashishwa mu igenamigambi mu nzego zitandukanye za leta. Ibyiciro bishya byatangiye kugenderwaho muri Nyakanga 2016.

Icyiciro 1 kibamo Umuryango ubona ibyo kurya biwugoye, Umuryango udafite inzu n’Umuryango udafite amikoro yo gukodesha inzu, Nyakatsi ntibarwa nk’inzu; Icyiciro 2 kikabamo Umuryango ubona ibyo kurya, Umuryango ubona ibikoresho bimwe by’ibanze biwugoye (isabune, imyenda isukuye, uburyo bwo kumurika munzu) n’Umuryango ukunze kubona ibikorwa/imirimo yo gukora idatanga imibereho irambye.

Icyiciro 3 cyo kibamo Umuryango ufite ibikorwa birambye kandi bitanga imibereho irambye mu bukire buciriritse mu gihe Icyiciro 4 cyo kibamo Umuryango ufite amahitamo mu mibereho yawo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages