00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Mureshyankwano yahwituye ababyeyi badukanye imvugo ngo ‘Umwana yarananiye’

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 October 2017 saa 10:57
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yahwituye ababyeyi batita ku burere bw’abana babo aho bamwe badukanye imvugo ngo ‘umwana yarananiye’, ugasanga ntibazi n’aho abana babo baba.

Muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu hari kugaragara abana b’inzererezi n’abakobwa batwara inda, ibi Guverineri Mureshyankwano akaba asanga ahanini biterwa na bamwe mu babyeyi batagitanga uburere bwuzuye ku babakomokaho.

Ubwo yari mu Murenge wa Kansi, mu Karere ka Gisagara yifatanyije n’ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Bernard (College Saint Bernard Kansi) mu gikorwa cy’imurikabikorwa na ‘Garuka ushime’ kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2017, yagarutse ku ruhare rw’umubyeyi mu guha umwana uburere.

Yagize ati “Tumaze iminsi tubona hari ababyeyi badohotse ku burere bw’abana babo, wamubaza ngo amakuru y’umwana wawe akavuga ngo ‘yarananiye ngo sinzi iyo yagiye’ ariko iyo inkoko yabuze asinzira ari uko ayibonye. Mwa babyeyi mwe mujye mudufasha kubwira bagenzi bacu ko aho kugira ngo ubyare umwana utazarera wabyihorera”.

Guverineri Mureshyankwano yakomeje avuga ko abagabo n’abasore batera abana bakiri bato inda, hagiye gushyirwa ingufu mu kubashakisha bakabihanirwa kuko bikabije.

Abana bibukijwe ko bakwiye kuba maso

Guverineri Mureshyankwano yibukije abana b’abakobwa ko aribo bafite uruhare rukomeye mu gutegura ejo hazaza habo, abasaba kumvira ababyeyi n’abarezi, kwirinda ibishuko n’ibiyobyabwenge kandi bakagaragaza abashaka kubashora mu ngeso mbi.

Yababwiye ko bagomba gukanguka bakarebera ingero kuri bagenzi babo batwaye inda imburagihe uko babayeho, bityo bikabaha isomo ryo kwirinda.

Umuyobozi wa College Saint Bernard, Soeur Immaculée Uwamaliya, yavuze ko bateguye umunsi nk’uyu mu rwego rwo gusubiza amaso inyuma bareba aho bavuye naho bageze, gufasha abana bigisha kugaragaza impano zabo no gutoza abaharangije umuco wa Garuka ushime.

Ku kibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe, Soeur Uwamaliya yavuze ko bafashe ingamba zikomeye ku buryo nta mwana washukwa ngo ashorwe mu busambanyi.

Soeur Uwamaliya ati “Icyo(gutwara inda) ntigishobora kubaho hano, cyereka wenda ayiterewe mu biruhuko, ariko tubaha uburere buhoraho kandi tubatoza ikinyabupfura dufatanyije n’ababyeyi kuko abana hari ababikira babana nabo ijoro n’umunsi, kandi kuva namenye iri shuri ndetse no kuva nariyobora nta mwana uraterwa inda cyangwa ngo asimbuke ikigo”.

College Saint Bernard Kansi ni ishuri ryigamo abana b’abakobwa ryafunguye imiryango mu mwaka wa 1957, kuri ubu rifite abanyeshuri 272 bose bacumbikirwa.

Mu bibazo abahiga bagaragaje harimo imfashanyigisho zidahagije nk’ibitabo bijyanye n’igihe, kuba ishuri ridafite uruzitiro ngo bizere umutekano usesuye no kutagira imodoka ibafasha mu ngendoshuri no kwitabira amarushanwa muri siporo.

Muri ibi bikorwa kandi hagaragaye abayobozi bakomeye bahize mu myaka yashize barimo Depite Devota Uwamaliya wari uyoboye igikorwa cyiswe ‘Garuka ushime’ aho bashimye uburere n’uburezi bahakuye bizeza ko bagiye kujya bafasha mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere iryo shuri.

Guverineri Mureshyankwano yanenze ababyeyi badukanye imvugo ngo 'umwana yananiye'
Soeur Uwamaliya, Guverineri Mureshyankwano na Meya wa Gisagara, Jerome Rutaburingoga
Mureshyankwano n'abandi bayobozi bareba ibyo abanyeshuri bakora
Bamwe mu banyeshuri berekana ibyo bakorera muri laboratoire
Abanyeshuri bamuritse ibyo bakora birimo ubworozi. ubuhinzi n'ibikorwa by'umwuga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages