00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Mureshyankwano yanenze abasore bambarira amapantalo munsi y’ikibuno n’abakobwa barera amaboko

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 January 2018 saa 07:11
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yasabye urubyiruko kwitabira umurimo bagafasha ababyeyi babo, anenga bamwe mu bakobwa banga gukora imirimo yo mu rugo bitwaje ko biga mu mashuri yisumbuye n’abasore bambarira amapantalo munsi y’ikibuno.

Yabivuze kuri uyu wa 15 Mutarama 2018 mu Karere ka Nyanza, ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutaha ibyumba by’amashuri bishya bigera kuri 31 biherutse kubakwa.
Yabwiye urubyiruko rwari ruteraniye aho ko rukwiye kwita ku murimo by’umwihariko bafasha abayeyi babo imirimo yo mu rugo kandi n’abana bato bagatozwa umurimo hakiri kare ariko batavunishwa.

Mureshyankwano ati “Ukagera mu rugo ugasanga rurimo umukobwa w’inkumi ariko umukecuru ungana nanjye ni we uri gukubura, umukobwa ngo ntiyakubura ngo yiga mu mashuri yisumbuye, ayo mashuri ntacyo azakugezaho niba utabasha guca bugufi ngo ukore isuku mu rugo rwanyu. Ugasanga abahungu amakabutura cyangwa amapantalo aragera aha (munsi y’ikibuno) ntashobora kuzitura ihene cyangwa gushaka ubwatsi bw’inka”.

Yabwiye ababyeyi badatoza abana babo gukunda umurimo ko ibyo atari ukurera, aho yatanze urugero ku basore cyangwa inkumi birirwa byaryamye aho gufasha ababyeyi imirimo.

“Gukora ntawe byishe ahubwo kurera amaboko birica”

Guverineri Mureshyankwano yitanzeho urugero avuga ko akiri muto yatojwe umurimo n’ubu akaba akunda gukora, bityo asaba urubyiruko gukunda umurimo.

Ati “Nanjye ndi umubyeyi mfite abana kandi nararezwe, twebwe mu biruhuko twarahingaga twazava ku ishuri tugasanga imyaka yeze bakagurisha tukabona amafaranga y’ishuri, ubwo se gukora iyo mirimo byatumye ntaba Guverineri? Mwa bana mwe nta kintu gitanga amahoro n’umugisha nko gukora, gukora ntawe byishe ahubwo kurera amaboko birica”.

Yibukije abangavu ko bagomba kwirinda gukunda iby’ubusa kuko ahanini ari byo bituma bashukwa bagaterwa inda zitateguwe bikababyarira ingaruka mbi.

Ati “Abana b’iki gihe bashaka kurera amaboko, ntibashaka gukora ariko barashaka gutunga telefone nk’iya Guverineri (…) aho niho hava rimwe na rimwe gushukwa, uyimuhaye akamukoresha ibyo ashaka, niba ari umukobwa akamutera inda cyangwa umuhungu akamwigisha kunywa urumogi n’izindi ngeso mbi”.

Yasabye ababyeyi gutoza abana bato umurimo ariko babarinda imirimo ivunanye bakabakoresha iyoroheje ijyanye n’ubushobozi bwabo.

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyanza bawiye IGIHE ko hari bamwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri bafite imyitwarire mibi yo gusuzugura no kwanga kumvira ababarera bitwaje ko biga mu mashuri yisumbuye.

Ababyeyi kandi basabwe gukundisha abana babo ishuri ku buryo nta mwana n’umwe ugomba kuvutswa amahirwe yo kwiga.

Bamwe mu rubyiruko rw'abanyeshuri bo mu karere ka Nyanza bateze amatwi impanuro za Guverineri Marie Rose Mureshyankwano
Guverineri Mureshyankwano afungura ku mugaragaro ibyumba by'amashuri bishya biherutse kubakwa mu Karere ka Nyanza
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza banenzwe gusuzugura ababyeyi no kwanga kubafasha imirimo bitwaje ko biga mu mashuri yisumbuye
Guverineri Mureshyankwano yahwituye abasore bambarira amapantalo munsi y’ikibuno n’abakobwa barera amaboko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages